Ubu mu mugi wa Kigali inkuru ikomeje kuvugwa n’icibwa ry’impenure mu ruhame aho polisi ivuga ko iyi myambarire itazihanganirwa gusa bamwe mu bambara iyi myenda bo barasa n’aho bavuniye ibiti mu matwi mu kumva ubu butumwa bwa Polisi aho hibazwa niba mu Rwanda hakenewe Minisiteri yo kwigisha bamwe kwambara bikwije .
Mu gitaramo cya Kizz Daniel cyabereye mu mujyi wa Kigali muri iyi week end byagaragaye ko abakobwa bamwe na bamwe bari bitabiriye icyi gitaramo basaga n’abatazi iyo biva niyo bijya mu kwambara.
Bamwe ibibero n’amatako byari hanze abandi amabere ari kugaragara abandi bambaye amajipo wagereranya n’umukandara bigasa naho iki kibazo kugishakira umuti urambye bizasaba izindi ngufu.
Ubwo twageragezaga kwegera aba bakobwa bamwe bavuze ko ari uburenganzira bwabo abandi bakavuga ko kubabuza kwambara uko bashaka ari ukubahohotera.
Gusa ku rundi ruhande bamwe mu bakobwa bagaya iyi myambarire igaragaza ibice bimwe na bimwe ndetse bagasaba leta gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo Umunyarwanda n’Umunyarwandakazi biheshe agaciro mu bintu byose batibagiwe no kukihesha mu myambarire.
Aha bagira bati:” Niba kera harabagaho kwambara inshabure, nyuma hakaza gukorwa imyenda ngo abantu bayambare kuki batayambara ahubwo bakaba bashaka kugarura ibya kera aho abantu batambaraga? Cyangwa se niberure tubimenye ko ari abarwayi kandi abo nabo berekeza kwa muganga ntabwo berekeza mu ruhame, Umuntu niba ashaka kwambara izo mpenure nazambare ari iwe mu cyumba areke kuza kubangamira abandi”.
Bamwe mur’aba bakobwa bavuga ko kubona bagenzi babo bagenda bambaye ku buryo ubwambure bwabo bugaragara nabo bibatera ipfunwe ariko bakaba barabuze uko babigira bagasaba Leta kugira icyo ikora.
Umwe mur’aba bakobwa waganiriye n’ikinyamakuru Taarifa witwa Denyse avuga ko ngo atakwitabira igitaramo yambaye rukubitihuku.
Ati:“Ubu se waza kubyina kwa Kizz Daniel ukaza wambaye rukubitihuku? Polisi nayo ntigakabye.”
Abandi twashatse kugira icyo tubaza kuri iyi ngingo banze kugira icyo batangaza, baradutwama ngo tubareke ‘birire show.’
Ni mu gihe mu minsi mike ishize, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko itazakomeza kurebera ngo abakobwa bice umuco nyarwanda.
Avuga ko ari ibintu biri gufata indi ntera. Kuri we, ngo ntibikwiye.
Ati: “ Ntibikwiye mu muco, ntibikwiye no mu ndangagaciro mwahoze muvuga…nka Polisi ntituzabyemera kandi ubutumwa nk’ubwo ni ngombwa kubutanga.”
Mu gihe iby’iyi myambarire bikomeje gufata indi ntera hakaba hari abibaza niba hazashyirwaho Minisiteri ishinzwe kwigisha abantu kwambara cyangwa se niba hazashyirwaho abashinzwe kubambika.
Ibi bije nyuma y’uko ku gisimenti haheruka kuvugwa umukobwa wambaye imyenda migufi yakunama arimo kubyina akagaragaza ubwambure bwe bisa n’iby’undi mukobwa uheruka kugaragara muri BK Alena yambaye akandu kabumbatiye igitsina gusa ibindi bice byose by’umubiri bikingirijwe n’akenda k’akayunguruzo.
Ni mu gihe kandi bamwe mur’aba bakobwa bavuga ko imyambarire nk’iyi bayikomora kuri ba nyina bikaba bisaba rero abarwanya umwera kunaga akajisho no ku bakuru.
Abarwanya iyi myambarire kandi barasabwa no guterera akajisho ku mbuga nkoranyambaga nka instagram aho usanga hari abakoresha uru rubuga mu buryo bweruye bwo kwiyambika ubusa.