Friday, March 24, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Amadini arasabwa inkunga mu kurwanya imirire mibi n’ubusinzi

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/11/25
in AMAKURU, IYOBOKAMANA
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye Kiliziya gatulika n’andi madini muri rusange gukomeza gukorana na Guverinoma kugira ngo ikivuyemo kibe ingirakamaro ku Banyarwanda binyuze by’umwihariko mu kurwanya imirire mibi mu bana n’ubusinzi mu rubyiruko.

Ibi byagarutsweho muri yubile yo kwizihiza imyaka 25 Musenyeri Filipo Rukamba amaze ari umushumba muri Kiliziya Gatulika.

IZINDI NKURU WASOMA

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

Minisitiri w’Intebe yavuze ko yari yoherejwe na Perezida Kagame ngo amuhagararire muri iki gikorwa ari naho yahereye agaruka ku kibazo cy’imirire mibi mu bana ndetse n’ikibazo cy’ubusinzi mu rubyiruko.

Dr.Ngirente yavuze ko hari byinshi Musenyiri Filipo Rukamba yafashije u Rwanda mu myaka 25 amaze ari umushumba muri Kiliziya Gatulika.

Yavuze ko n’ubwo ibyo yafashije ari byiza kandi bikaba byaragiriye benshi akamaro, ari ngombwa ko Kiliziya gatulika n’andi madini byakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda muri uwo mujyo.

Ati: “By’umwihariko nagira ngo nsabe Kiliziya Gatolika n’andi madini kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi kuko umwana ugwingiye akura nabi, ntabwo aba Umunyarwanda mwiza, niyo mpamvu tubasaba gukomeza kudufasha muri gahunda za Leta zo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.”

Yanasabye abanyamadini gufasha Leta kurwanya ubusinzi mu bana bamwe na bamwe bakiri bato.

Minisitiri w’Intebe Dr.Ngirente yashimye imikoranire imaze igihe ndetse avuga ko hari umusaruro yatanze akaba avuga ko ikwiriye gushyigikirwa igashinga imizi.

Nk’uko tubikesha Taarifa, Musenyeri Filipo Rukamba ashimirwa byinshi yakoze birimo kuba yarashinze Seminari Nkuru (Préparatoire) ya Nyumba kandi agafasha abalayiki benshi kwiga mu Rwanda no mu mahanga.

Binyuze muri CARITAS, Musenyeri Filipo Rukamba yitaye ku bana baturuka mu miryango idafite amikoro ahagije, abashakira amashuri ndetse bahabwa amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho.

Musenyeri Filipo Rukamba yakomeje gufatanya na Leta guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.

Ni muri uyu mujyo binyuze muri Bureau social na Centres Nyampinga n’Intiganda yafashije abana benshi kuva mu muhanda no gusubira mu ngo bakomokamo cyangwa mu miryango yabo ya hafi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimye umusanzu wa Mgr Rukamba mu ishingwa ry’amashuri yigenga harimo ay’incuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (Catholic University of Rwanda/CUR).

Musenyeri Filipo Rukamba yatanze n’umusanzu ukomeye mu kwita ku bigo nderabuzima 16 bya Diyosezi ya Butare harimo n’ibyo yashinze, ndetse n’ibitaro bya Gakoma.

Amaze guha ubupadiri abapadiri 106, icyakora ingorane ntizibura kuko muri iyi myaka 25 amaze ayobora diyosezi ya Butare hari 19 babivuyemo, na 30 bitabye Imana harimo na Musenyeri Yohani Baptiste Gahamanyi wabaye umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Butare (1962-1997).

Dr Ngirente agira ati:“Urwo ni uruhare rukomeye mu bijyanye no kwita ku buzima bw’Umunyarwanda kuko twemera ko Umunyarwanda urezwe neza agomba no kugira ubuzima bwiza.”

 

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente

Ni umuhango kandi wari witabiriwe na Antoine Karidinari Kambanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Arnaldo Catalan usanzwe ari Intumwa ya Papa mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Joachim Ntahondereye umwepisikopi wa Diyosezi ya Muyinga akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Burundi.

Antoine Cardinal KAMBANDA
Nyiricyubahiro Musenyeri Joachim Ntahondereye umwepisikopi wa Diyosezi ya Muyinga mu Burundi

 

 

 

Clement Bagemahe

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k
HOME

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

Kigali : Le CICR s’engage à respecter ses principes fondamentaux

March 10, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In