Prince Kid na Miss Elsa Iradukunda bamaze gusezerana aho amakuru avuga ko ubu mur’aya masaha bari kwiyakirira mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 2 Werurwe 2023 mu masaha ya nyuma ya saa sita.
Ni amakuru yasakaye ahantu hose nyuma y’uko aba bombi bavuzweho urukundo ndetse ibi bikaba byo cyane ubwo uyu mukobwa yafungwaga bivugwa ko yari ari gushaka abo gushinjura ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince kid warufunze.
Aba bombi nubwo byamaze kumenyekana ko bagiye mu murenge ubukwe bwabo buri gutegurwa mu ibanga rikomeye ku buryo gupfa kubimenya bitoroshye gusa inshuti za hafi z’aba bombi zikaba zivuga ko ubukwe bwabo bwo gusezerana imbere y’Imana nabwo buri hafi.
Ubwo aba bombi bajyaga mu Murenge icyakora nta mukobwa n’umwe mu bandi babaye ba Nyampinga w’u Rwanda bari bahari.
Miss Elsa IRADUKUNDA yabaye Nyampinga (Miss) w’u Rwanda mu mwaka wa 2017, ubwo Prince Kid ariwe warukuriye inzu yateguraga ibyo kwimika Nyampinga w’u Rwanda, akaba uyu mukobwa yaranabaye ambasaderi wa Made in Rwanda .