Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yazamuriwe ipeti rya Jenerali ariko yamburwa inshingano zo kuba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda nyuma y’amagambo yatangaje avuga ko ashobora gutera Kenya akayifata mu gihe kitageje ibyumweru bibiri.
Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo muri Uganda rivuga ko Gen Muhoozi Kaineruga yazamuwe ku ipeti rya Jenerali akuwe ku ipeti rya liyetona Jenerali, gusa nta mirimo izwi yahise ashingwa mu gisirikare ahubwo n’iyo yari afite yayambuwe aribyo benshi bafata nko kumwambura imbaraga ariko bakanga kumusebya mu baturage.
Iri tangazo kandi rivuga ko Muhoozi asimburwa na Gen Maj Muhanga Kanyanja ku kuba umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.
Amagambo afatwa nk’ayabaye imbarutso y’ibi byose ni amagambo yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri aho Gen Muhoozi, yatangaje ko yaganiriye n’umubyeyi we Perezida Museveni kandi ko ibiganiro byagenze neza gusa ngo ibyo yatangaje kuri Kenya bishobora kuba byarababaje abanya Kenya benshi bityo avuga ko hari itangazo riri busohorwe na perezidansi kandi ko hari amasengesho adasanzwe ari bukorere igisirikare cya Uganda.
Mbere gato yuko itangazo rimwambura inshingano risohoka ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yabanje gusohora itangazo yitandukanya n’ibitekerezo bya Muhoozi kuri Kenya.
Gen Muhoozi kuri uyu wa mbere yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cya Uhuru Kenyatta, Perezida ucyuye igihe wa Kenya, cyo kutarenga ku itegeko nshinga ngo yongere yiyamamarize manda ya gatatu itemewe mu mategeko ya Kenya.
Nyuma yo gutangaza ibi yahise yongeraho ko gufata Kenya bitamutwara ibyumweru bibiri kandi ko amaze kuyifata yahita ahitamo ahantu ho kuba hagati ya Westlands cyangwa Riverside.
Ni ibintu byababaje cyane abaturage ba Kenya ndetse bagaragaza amarangamutima yabo ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe mu bategetsi ba Kenya bavuga ko ibyo Gen Muhoozi yatangaje ku gihugu cyabo ari icyaha.

Gen Muhoozi akaba yarayoboye umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda kuva 2008 kugeza 2017 aho kuva mu mwaka wa 2021 yahawe inshingano zo kuba umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka umwanya avuyeho awumazeho umwaka.