Mu ntara y’amajyaruguru hari abaturage bavuga ko bahura n’imbogamizi zo gukatwa amafaranga bise aya komisiyo mu gihe bari kwishyura imisoro n’amahoro, bakaba basaba ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kubakemurira iki kibazo kuko ngo kibateza ibihombo.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’umusoreshwa mu Ntara y’Amajyaruguru bamwe mu baturage baho bavuze ko iyo bagiye kwishyura amafaranga y’imisoro n’amahoro bakatwa amafaranga na bimwe mu bigo by’imari kugira ngo bahabwe serivisi nyamara izi serivisi zikaba zitangirwa ubuntu bakaba basanga ko aya mafaranga bakatwa yakurwaho kuko abatera igihombo.
Bamwe mu baganiriye na Ibendera.com bavuga ko nk’urugero ngo iyo bari kwishyura nk’ipatante binyuze muri Banki runaka, iyi banki ibaca amafaranga ya serivisi bivuze ko niba umuturage aba asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi icumi y’amanyarwanda hiyongeraho magana atanu yitwa aya serivisi bagasanga ari akarengane.
Bakomeza bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ariko ngo ntakirakorwa, bakaba bavuga ko bari kurengana bakaba basaba ubuvugizi.
Komiseri Mukuru wungirije mu kigo cy’imisoro n’amahoro Kaliningondo Jean Louis avuga ko iki kibazo cy’abantu bakatwa amafaranga gikeneye ubuvugizi bw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kuri bimwe mu bigo by’imari bikata abasora.
Agira ati:” Ni ikibazo cyizwi, turimo kugerageza gukora ubuvugizi kuri bimwe mu bigo by’imali byagaragayeho gukata aba baturage aya mafaranga kugira ngo boroherezwe”.
Asoza avuga ko ari ikibazo kirimo gushakirwa umuti agasaba abahura nacyo kwihangana mu gihe ikibazo kikirimo gushakirwa umuti urambye.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyinjije miliyari 1910,2 mu mwaka wa 2021/2022 naho izamuka ry’umusoro rikaba ryararengejweho ku kigero cya 15.5% ugereranije n’umwaka wa 2020/2021.
Intara y’Amajyaruguru ikaba yarinjije miliyari 35.3, mu gihe yari yihaye intego yo kwinjiza miliya 29.3 aho Umusoro winjijwe n’intara y’Amajyarugu uri ku kigero cya 120.8%”.
