Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Amajyaruguru-Bahura n’akarengane iyo bari gusaba serivisi zijyanye n’imisoro

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/10/26
in AMAKURU
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu ntara y’amajyaruguru hari abaturage bavuga ko bahura n’imbogamizi zo gukatwa amafaranga bise aya komisiyo mu gihe bari kwishyura imisoro n’amahoro, bakaba basaba ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kubakemurira iki kibazo kuko ngo kibateza ibihombo.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umusoreshwa mu Ntara y’Amajyaruguru bamwe mu baturage baho bavuze ko iyo bagiye kwishyura amafaranga y’imisoro n’amahoro bakatwa amafaranga na bimwe mu bigo by’imari kugira ngo bahabwe serivisi nyamara izi serivisi zikaba zitangirwa ubuntu bakaba basanga ko aya mafaranga bakatwa yakurwaho kuko abatera igihombo.

IZINDI NKURU WASOMA

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Bamwe mu baganiriye na Ibendera.com bavuga ko nk’urugero ngo iyo bari kwishyura nk’ipatante binyuze muri Banki runaka, iyi banki ibaca amafaranga ya serivisi bivuze ko niba umuturage aba asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi icumi y’amanyarwanda hiyongeraho magana atanu yitwa aya serivisi bagasanga ari akarengane.

Bakomeza bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ariko ngo ntakirakorwa, bakaba bavuga ko bari kurengana bakaba basaba ubuvugizi.

Komiseri Mukuru wungirije mu kigo cy’imisoro n’amahoro Kaliningondo Jean Louis avuga ko iki kibazo cy’abantu bakatwa amafaranga gikeneye ubuvugizi bw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kuri bimwe mu bigo by’imari bikata abasora.

Agira ati:” Ni ikibazo cyizwi, turimo kugerageza gukora ubuvugizi kuri bimwe mu bigo by’imali byagaragayeho gukata aba baturage aya mafaranga kugira ngo boroherezwe”.

Asoza avuga ko ari ikibazo kirimo gushakirwa umuti agasaba abahura nacyo kwihangana mu gihe ikibazo kikirimo gushakirwa umuti urambye.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyinjije miliyari 1910,2 mu mwaka wa 2021/2022 naho izamuka ry’umusoro rikaba ryararengejweho ku kigero cya 15.5% ugereranije n’umwaka wa 2020/2021.

Intara y’Amajyaruguru ikaba yarinjije miliyari 35.3, mu gihe yari yihaye intego yo kwinjiza miliya 29.3 aho Umusoro winjijwe n’intara y’Amajyarugu uri ku kigero cya 120.8%”.

Komiseri Mukuru wungirije mu kigo cy’imisoro n’amahoro Kaliningondo Jean Louis

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In