Umugore wakoraga umwuga w’uburaya mu Karere ka Huye yasanzwe yishwe maze ajugunywa mu ishyamba bikekwa ko yaba yasagariwe n’abantu bataramenyekana.
Kur’uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2023 nibwo nyakwigendera yasanzwe mu ishyamba riri hafi y’inzira mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagari ka Rango B yitabye Imana.
Bamwe mu baturage bavuga ko urupfu rwe rushobora kuba rufitanye isano n’uwo mwuga w’uburaya yari asanzwe akora .
Ubuyobozi bwirinze kugira icyo butangaza buvuga ko iby’uyu nyakwigendera byaharirwa inzego z’iperereza kuko ngo yahise ajyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma.
Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye kugira ngo tumenye niba haba hamenyekanye neza icyishe uyu nyakwigendera.
