Kugeza ubu abantu 2 bararembye cyane icyakora bakaba bari kwitabwaho muri CHUK nyuma yuko abantu 12 bahanutse mu igorofa iri i Nyabugogo ubwo bishimiraga kureba Perezida Kagame avuye i Rubavu guhumuriza abagizweho ingaruka n’ibiza.
Ni mpanuka yabaye kur’uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari avuye mu Karere ka Rubavu guhumuriza abagizweho ingaruka n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.
Ubwo Perezida Kagame yatambukaga mu gace ka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, yasanze abaturage bamutegereje ari benshi bifuza kumusuhuza, na we ntiyabatenguha arahagarara, yururuka mu modoka arabaramutsa agenda abapepera.
Abaturage bamugaragarije urugwiro n’urukundo byinshi, ariko bamwe kubera umubyigano wo kuba buri wese yifuzaga kwihera ijisho Umukuru w’Igihugu, byatumye baremerera ibyuma biba ku igorofa imwe y’i Nyabugogo biracika, aba baturage bikubita hasi.
Mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryacyeye, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangiye bugira buti:“Umujyi wa Kigali wamenye inkuru ibabaje y’abaturage bakoze impanuka ubwo bahanukaga mu igorofa kubera umubyigano mu gihe bishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu watambukaga asuhuza abaturage mu gace ka Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko muri iyi mpanuka hakomereyemo abantu 12, barimo abagore 4 n’abagabo 8.
Ubu butumwa bukomeza bugira buti:“Babiri bararembye cyane, bakaba barimo kwitabwaho mu bitaro bya CHUK.”
Ubu buyobozi busoza buvuga ko bukomeza kuba hafi aba bantu bakomerekeye muri iyi mpanuka yatewe n’umubyigano w’abishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu.
Si ubwa mbere Perezida Paul Kagame atambutse ahantu runaka maze abaturage bakamugaragariza urugwiro gusa ni ubwa mbere abaturage bagiriye impanuka mu gikorwa nk’icyi cyo kumwishimira dore ko yari yanasuhuje abaturage bo mu Karere ka Musanze.