The Ben yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe na Diamond muri studio bica amarenga ko hari indirimbo bari gukorana.
The Ben amaze iminsi muri Tanzania aho ari gutunganyiriza album ye nshya. Ari kumwe na Producer Madebeats.
Umwe mu bari hafi ya The Ben yabwiye IGIHE dukesha iyinkuru ko iyi ndirimbo yakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021.
Icyakora ariko andi makuru ahari ahamya ko nubwo Madebeats ari we watangiye umushinga w’iyi ndirimbo, Diamond yafashwe amajwi na Lizer Classic basanzwe bakorana.
Iyi ndirimbo nshya ya The Ben na Diamond igezweho nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko aba bahanzi bemeranyije gukorana ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi ndirimbo niramuka ikozwe izaba ari imwe mu zizaba zigize album ya gatatu The Ben yitegura gusohora.
Ni album The Ben aherutse gutangaza ko igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku kigero cya 50% mu gihe izindi zo ari izisanzwe.
Iyi album nshya itaratangazwa izina, byitezwe ko izaba iriho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi mpuzamahanga bafite n’amazina akomeye.
Bamwe mu bahanzi bakomeye bazagaragara kuri iyi album nta gihindutse harimo Diamond Platnumz, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica, Joeboy wo muri Nigeria na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye ‘Can’t get enough’.
The Ben w’imyaka 34, ageze kure imyiteguro yo gusohora album ye ya gatatu ikurikira ‘Amahirwe ya mbere’ yasohotse mu 2009 na ‘Ko Nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.
The Ben yari aherutse guhurira na Diamond muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika