Ngabo Medard uzwi nka Meddy yashyize hanze amazina y’umwana w’umukobwa baherutse kwibaruka we n’umufasha we Mimi aho bamwise Myla M. Ngabo
Mu mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Meddy yagize ati: “Daddy’s Princess, Mommy’s World, Myla M. Ngabo. “ Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga yagize ati, Umwamikazi wa papa, Isi ya mama arenzaho amazina ye ariyo Myla M. Ngabo.
Mu minsi mike nibwo uyu muhanzi Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto agaragaza umugore we akuriwe ndetse bidatinze biza no kumenyekana igitsina cy’umwana wabo.
Ubu rero abantu bakaba bari bategereje kumenya n’amatsiko menshi amazina y’umwana wabo.
Kurikira iyi video wirebere amazina y’uyu mwana n’uburyo iyi video ibigaragaza: