Mur’iyi minsi abanyamakuru ba RBA bakomeje kuba mu munezero nyuma y’uko bari kugenda bagana mu munyenga w’uburyohe bw’urukundo, uyu munsi hakaba hagezweho Christelle wa Television y’u Rwanda wamaze kwambikwa impeta n’umusore bagiye kubana.
Christelle Kabagire yamaze kwambikwa impeta, uyu yamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro kuri televiziyo y’u Rwanda.
Akimara kwambikwa iyi mpeta yagaragaje amarangamutima ye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko yambitswe impeta n’umukunzi we wamusabye kuzamubera umugore.
Kuri uyu wa mbere tariki 6 Kamena 2022, nibwo Christelle Kabagire yashyize hanze amafoto agaragaza uko byari bimeze ubwo yambikwaga impeta n’umukunzi we.
Byari nko korosora uwabyukaga kuko Christelle yivugira ko ubwo yasabwaga kuvuga Yego byabaye ibyoroshye mu buzima bwe. Ati “ Ni Yego navuze byoroshye mu buzima bwanjye.”
Uyu rero akaba aje akurikira Assumpta Abayezu n’abandi bamubanjirije mu gutera iyi ntambwe bakaba bategerejwe mu muryango w’abubatse urugo mu bihe bya vuba.