Ihuriro ry’Abepiskopi bo muri Angola ryasabye guverinoma ya Angola kugira icyo ikora mu guhangana n’ibibazo by’inzara n’ubukene byugarije abaturage mu majyepfo y’igihugu.
Bagira bati: “Twebwe abasenyeri twerekanye kuva kera ko abatuye mu majyepfo y’igihugu babayeho mu bihe bitoroshye hari inzara ikaze, inka ntizishobora kubona ibiryo kandi abaturage n’abahinzi babayeho nabi mu bukene kubera kubura imvura “.
Urubuga rwa Info chretiene dukesha iyi nkuru ruvuga ko imvura imaze igihe kinini itagwa, hakaba hari inzara ikaze, inka ntizishobora kubona ibiryo kandi abantu n’abahinzi ntibabasha gukora akazi .
Aba bepiskopi Bongeyeho ko “atari ubwa mbere” basabye ubuyobozi “gutangaza ko ibintu byifashe nabi kugira ngo ifashe abaturage “.
Muri Nzeri umwaka ushize, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP) ryamenyesheje ikibazo cy’abaturage barenga miliyoni 1.3 mu ntara eshatu z’amajyepfo y’iburengerazuba bwa Angola (Cunene, Huila na Namibe) batangaza ko bahuye n’inzara ikabije mu gihe cy’amapfa akomeye mu gihugu mu myaka 40 ishize.
WFP yakomeje ivuga ko hagati y’Ukwakira wa 2021 na Werurwe 2022, umubare w’abashonje uzagera kuri miliyoni 1.58. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryasobanuye ko iyi nzara ukomoka ku ngaruka mbi z’imihindagurikire y’ikirere”.