Umugabo witwa Dominic aratabaza nyuma yo kumara imyaka irenga 40 aba mu gitebo kubera uburwayi ubu akaba yatangiye kubora ari muzima, abayobozi bamwe iki kibazo barakizi abandi ntibakizi.
Mu karere ka Nyamasheke mu burengerazuba bw’u Rwanda mu Kagali ka Nyamugari mu murenge wa Shangi, niho uyu mugabo aba, arababaje kandi ateye agahinda, mu gitebo niho aryama ni naho yibera, kugeza ubu amaguru ye yatangiye kubora n’intoki ze zatangiye kuvamo ziratakara.
Uyu mwana w’umusore afite uburwayi bw’amayobera. Mukabakora Damarice na Leonidas Rubonenyi ni ababyeyi b’uyu musore umaze imyaka 40 aba mugitebo kuva mu busore bwe kugeza ubu akaba afite imyaka 60.
Uyu mwana yitwa NZARORA Dominic akaba abayeho nabi cyane, uburwayi bwamufashe ageze mu busore aho yagiye kubona akabona urutoki rumuvuyeho, n’ibindi bice bigatangira guhinduka areba.
Bakomeje badusobanurira ko iyi ndwara bababwiye ko yitwa ikivume gusa bababwiye ko iyi ndwara ivurirwa I Burundi gusa kubwubushobozi bucye ngo ntibabashije kuhagera gusa icyo bakoze n’ukumujyana mubitaro by’imbere mu gihugu.
Ati:’’Kubwubushobozi bucye twamujyanye mu bitaro byiwacu tumugejejeyo bamuca ukuguru bavuze ko bagiye kumuca ukwa kabiri ndabyanga mbabwira ko nzabana nawe gutya ameze’’.
Batubwiye ko uyu mwana atemerewe kwegera umuriro kuko ngo iyo awegereye atangira gutonyoka zimwe mu ngingo z’umubiri we nk’intoki zikavaho.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi Madame NABAGIZE JUSTINE avuga ko iki kibazo cy’uyu muturage atakizi, gusa umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyamugari NIBASEKE Eugene yatubwiye ko icyi kibazo cy’uyu muturage akizi ariko akavuga ko ubu atazi aho kigeze.
Agira ati:”Uwo musore ndamuzi, twigeze gukora raporo ndumva hashize nk’umwaka umwe tuyikoze, hari umushinga ntibuka uko witwa ushinzwe gufasha abafite ubumuga wigeze kuza ku murenge dutanga raporo y’uko uwo musore nawe yafashwa nk’umwe mu bafite ubumuga ariko kugeza ubu ntituzi aho byahereye”.
NIBASEKE Eugene Akomeza avuga ko uyu musore ngo ibyo kuba mu gitebo atabizi ariko akemeza ko ngo afite ubumuga kandi ikibazo cye nawe akaba yaraje kuhayobora akagisanga ndetse ngo bagerageje gushaka uko bamuha icyiciro cy’ubudehe ngo afashwe ariko bikananirana kubera ko ngo nta ndangamuntu agira.
Uyu muyobozi tumubajije niba hari ubundi buvugizi yakorewe haba ku murenge no ku Karere yatubwiye ko ntabwo ariko avuga ko ubu agiye gushaka uko hatangizwa ubuvugizi bwo kuba uyu musore yavuzwa ndetse akaba yanafashwa kubaho neza.
Twavuganye n’Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madame MUKANKUSI Athanasie, atubwira ko ayoboye inama ariko atwizeza ko araza kuduha amakuru kur’icyi kibazo. Mu gihe byaramuka bishobotse ko tuvugana tukaza kubatangariza icyavuyemo mu nkuru zacu zitaha.