Mu gihugu cya Nigeria, Umusore w’imyaka 30 y’amavuko yatawe muri yombi akaba akurikiranweho gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 20 abikoreye mu rusengerero.
Ajibola Akindele w’imyaka 30, arakekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 20 akabikorera mu rusengero i Abeokuta mu murwa mukuru wa leta imwe mu zigize icyi gihugu .
Uyu musore akaba yatawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe na nyima w’umukobwa ku cyicaro gikuru cya polisi cya Lafenwa i Abeokuta .
Nyina w’uvugwa ko yasambanyijwe yabwiye abapolisi ko ibi byabaye tariki ya 16/4/2022 ubwo yoherezaga umukobwa we n’ukekwaho icyaha gutaka urusengero rushya rwendaga gutahwa rwo mu gace ka Ita Oshin muri Abeokuta nyuma bikaza kurangira umukobwa akorewe ayo mahano.
Uyu mubyeyi avuga ko bageze ku rusengero, bahahuriye n’abandi bagore bari baje gukubura urusengero mu rwego rwo kwitegura amasengesho yo ku cyumweru.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko abo bagore bakimara kugenda, ukekwaho icyaha yakoresheje uburyo bw’uko bari bonyine asambanya ku gahato uwo mukobwa ndetse abikorera mu rusengero.
Polisi yo mur’ako gace yatangaje ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi ndetse akaba yaremeye icyaha.
Komiseri wa polisi y’igihugu, CP Lanre Bankole, yategetse kohereza bidatinze uyu ukekwaho icyaha mu ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa no gucuruza abana mu ishami rishinzwe iperereza n’ubutasi kugira ngo hakorwe iperereza .
Ikinyamakuru cyitwa presentng.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko kugeza ubu abakuru b’uru rusengero ndetse n’abakirisitu bamaganye icyi gikorwa bavuga ko ari icyo kwamaganira kure ndetse bongeraho ko ari agasuzuguro gakomeye ka satani.
