Umuhanzikazi Ariel Wayz yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise 10 Days agaragaramo akina inkuru y’urukundo n’umukobwa mugenzi we mu gitanda, ibintu bitamenyerewe mu Rwanda.
Iyi ndirimbo irimo amagambo aryohereye y’urukundo aho abayumva batekekereza ko uyu mukobwa yaririmbiraga umusore wamutwaye umutima, ariko wareba amashusho yayo ugasanga binyuranye.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo Ariel Wayz agaragara ari kumwe n’umukobwa w’umuzungukazi, bakinana iyi nkuru y’urukundo, bishushanya urukundo hagati y’abakobwa babiri.
Muri iyi ndirimbo 10 Day hari aho Ariel Wayz agaragara akorakora uyu mukobwa mugenzi we mu mabuno bari mu gitanda, ndetse hari n’aho baberekana basa nk’abasomana.
Urukundo hagati y’abahuje ibitsina ni ibintu bitarakirwa mu muryango nyarwanda ndetse ababikora bahabwa akato na bamwe mu bagize umuryango mugari.
Mu nkuru zo gutandukana hagati ya Juno Kizigeza na Ariel Wayz zimaze iminsi zivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, hari ibiganiro byo kuri WhatsApp byagiye hanze umusore ashinja Ariel Wayz kuba akundana n’abakobwa bagenzi be,gusa kugeza ubu uvugwa ntacyo arabitangazaho.