Nyuma yo kuvugwa ko bamwe mu banyamakuru bakoraga ikiganiro URUKIKO RW’IMIKINO bagiye kwigira mu bihugu byo hanze ubu itangazo riravuga ko iki kiganiro cyabaye gihagaze mu gihe cy’iminsi bavuga ko ari mike ariko itatangajwe
Ubuyobozi bwa Radio Fine FM, bwatangaje ko ikiganiro cy’imikino cyari gikunzwe cyane kizwi nk’Urukiko rw’Ubujurire cyabaye gihagaritswe kubera impamvu zitabaturutseho.
Ikiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’ cyatangiye kumvikana kuri Fine FM tariki ya 4 Ukwakira 2021, kikaba cyakorwaga n’abanyamakuru batatu Kalisa Bruno Taifa, Horaho Axel na Sam Karenzi bose bakoranaga kuri Radio10, nyuma baje kongeramo imbaraga bazanamo Niyibizi Aime utarahatinze kuko yahise ajya kuri Radio 1 n’ubundi basigara ari 3.
Mu itangazo iyi radio yasohoye, yavuze ko iki kiganiro cyabaye gihagaze kubera impamvu zitabaturutseho ariko bizeza abakunzi bacyo ko kizagaruka vuba.
Bati “Fine FM 93.1, iramenyesha abakunzi b’ikiganiro Fine Sports (Urukiko rw’Ubujurire rw’imikino) ko kubera impamvu zitaduturutseho ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyahagaze by’igihe gito, kuva tariki ya 22/04/2022. Tuboneyeho kubamenyesha ko iki kiganiro kizagaruka mu minsi ya vuba. Ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino kizagaruka mu isura nshya n’amakuru y’imikino utasanga ahandi nk’uko bisanzwe.”
Amakuru atugeraho ni uko impamvu yo guhagarara kw’iki kiganiro ari uko bamwe mu bagikora bagiye kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku isonga hari Kalisa Bruno Taifa, amakuru avuga ko mu minsi ya vuba we n’umuryango we bazimukira muri Amerika kuko ibintu byose byamaze kujya ku murongo, ni nyuma y’uko mu minsi ishize yatsinze ikizamini (Interview), ibindi byangombwa byo yari yarabibonye.
Undi ni Axel Horaho urimo kwitegura gukora ubukwe na Masera Nirira Nicole buzaba tariki ya 11 Kamena 2022. Biteganyijwe ko nyuma y’ubu bukwe na we azahita ajya kubana n’umugore we muri Amerika kuko ari ho asanzwe aba.
Sam Karenzi akaba n’umuyobozi w’iyi radio akaba ariwe usigaye gusa na we akaba amaze iminsi ari mu gihugu cya Kenya aho bivugwa ko ari muri gahunda zitandukanye n’akazi k’itangazamakuru, gusa ngo akaba ari gufatanya n’ubuyobozi bwa Radio gushaka abandi banyamakuru bazamufasha kongera kukibyutsa.
KURIKIRA IYI NKURU UREBE UBURYO ABA BAKOZI BAHURA N’AKARENGANE: