Biravugwa ko Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava muri firime y’uruhererekane ya Papa Sava atakiri mu munyenga w’urukundo na Nshuti Alphonse uzwi ku izina rya Alpha bari bamaranye iminsi mu rukundo ndetse bikaba byavugwaga ko bari hafi kurushinga.
Mama Sava yabihamirije mu kiganiro aheruka gutanga aho yagize ati:“Ni byo rwose twaratandukanye, icyakora nibaza ko ibyo twapfuye byo biri hagati yacu bitaba byiza kubivuga mu itangazamakuru, icyo kumenya ni uko twamaze gutandukana.”
Hari kandi n’ibyavuzwe ko urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi muri Gashyantare 2023, ibi bisobanuye ko bamaze ameza arenga abiri badacana uwaka.
Mama Sava atandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko muri Gicurasi 2022 ari bwo yari yemeye ko asigaye afite umukunzi mushya, icyo gihe akaba yaravugaga Alpha.
Nyuma y’uko inkuru z’urukundo rwabo zigeze hanze, abazi uyu mugabo bahise banjama Mama Sava bamushinja gutwara umugabo w’abandi ngo kuko asanzwe afite umuryango.
Inkuru dukesha umuryango ivuga ko ku ya 22 Gicurasi aribwo uyu mukobwa yahamije ko akundana n’uyu musore ndetse ko yari yanamwambitse impeta y’icyizere mu rukundo.
Icyakora ngo si impeta y’isezerano ryo kubana yambitswe, ahubwo ngo yari iyo gushimangira icyizere cyabo mu rukundo.
Ubusanzwe Annalisa uzwi nka Mama Sava yavutse tariki ya 16 Ukwakira 1996, avukira mu karere i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi , yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.