Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gukatira Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’umuco na Siporo igihano cyo gufungwa imyaka 4 no gutanga amande ya Miliyoni Frw 60
Saa munani z’amanywa zirenzeho iminota mike nibwo inteko yaburanishije urubanza rwa Edouard Bamporiki yatangiye gusoma imyanzuro yagezeho gusa we ntiyari ahari ndetse n’ubushinjacyaha ntibwitabiriye.
Bamporiki ashinjwa ibyaha byo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa akaba ariyo mpamvu inteko yaburanishaka uru rubanza yavuze ko urukiko rusanga Bamporiki ahamwa n’ibyaha ariko mu kumuhana hakitabwa ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko uregwa yemera ibyaha akanasaba imbabazi.
Mu bushishozi bwarwo, Urukiko rwanzuye ko ahanishwa igifungo cy’imyaka ine n’ubwo ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufungwa imyaka 20 n’amande ya Miliyoni Frw 200 mu iburanisha ryabanje.
Urukiko rukaba rwanzuye ko afungwa imyaka ine(4) agatanga n’amande ya Miliyoni Frw 60.
N’ubwo adahari, abantu baje kumva isomwa ry’uru rubanza bo bari benshi.
Tubibutse ko iyo umuyobozi mu Rwanda agiye kujya mu myanya y’akazi mu ndahiro arahira haba harimo ijambo rivuga ko atazakoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite akaba ariyo mpamvu Bamporiki ahamwa n’icyi cyaha ndetse kikaba ari kimwe mu byo agiye guhanirwa.