Saturday, April 1, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Bamporiki yasezeye ku banyamategeko be yerekezwa i Mageragere

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/01/24
in HOME, AMAKURU
0
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Nyuma yo kunyura mu buzima bubi burimo no gucukura imisarani, Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yakatiwe imyaka itanu ahita yerekezwa  gufungirwa i Mageragere.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yemereye itangazamakuru ko Bamporiki Edouard yamaze kugezwa muri Gereza ya Mageragere mu kubahiriza imyanzuro y’Urukiko Rukuru.

IZINDI NKURU WASOMA

Ibikubiye mu gitabo Le Chagrin De Ma Mere cya Antoine Hagenimana byanyuze abasomyi

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

Hari abavuga ko ariko Bamporiki yaba yahutajwe kuko ngo atigeze yemererwa kujurira bwa kabiri kuko igifungo yakatiwe kiri munsi y’imyaka 10.

Bamwe mu bazi iby’amategeko bakavuga ko inzira ishoboka kuri Bamporiki yaba iyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kandi na byo bigakorwa igihano yaragitangiye.

Bamporiki Edouard, yagejejwe muri Gereza ya Mageragere aho agomba gufungirwa imyaka itanu akanatanga ihazabu ya miliyoni 30 Frw mu kubahiriza imyanzuro y’Urukiko Rukuru.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Mutarama 2023, ni bwo umwanzuro ku bujurire bwa Bamporiki n’ubw’Ubushinjacyaha watangajwe nyuma yo gusubikwa mu cyumweru gishize.

Ni nyuma y’uko Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari witwa Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge akaba yari yakatiwe gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60.

Bamporiki yaje kujuririra icyi cyemezo ariko akaba atahiriwe n’ubujurire kuko ahubwo yahawe gufungwa imyaka 5 ariko ihazabu iragabanuka aho azatanga ihazabu ya miliyoni 30 aho kuba 60 Frw yari yasabwe mbere.

Bamporiki akaba kugeza ubu afungiye i Mageragere agusa hakaba hari abasesengura bavuga ko ashobora kuzanyura indi nzira yo kuba yakwandikira umukuru w’igihugu asaba imbabazi.

Uyu Bamporiki nyuma yo guca mu buzima bukomeye burimo no gucukura imisarani ubu hiyongereyeho no kujya gufungwa.

Bamporiki Edouard ari mu bantu bake mu Rwanda bahamijwe kandi bagahanirwa gukoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ibikubiye mu gitabo Le Chagrin De Ma Mere cya Antoine Hagenimana byanyuze abasomyi

March 31, 2023
1.4k
HOME

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

March 31, 2023
1.4k
AMAKURU

GASHORA: ABANA 942 BATEGANYIJWE GUKINGIRWA COVID 19

March 31, 2023
1.4k
HOME

Kigali: ku nshuro ya gatatu AIMS yahembye abarimu babaye indashyikirwa muri siyanse

March 28, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ibikubiye mu gitabo Le Chagrin De Ma Mere cya Antoine Hagenimana byanyuze abasomyi

March 31, 2023

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

March 31, 2023

GASHORA: ABANA 942 BATEGANYIJWE GUKINGIRWA COVID 19

March 31, 2023

Kigali: ku nshuro ya gatatu AIMS yahembye abarimu babaye indashyikirwa muri siyanse

March 28, 2023

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In