Nyuma yo kunyura mu buzima bubi burimo no gucukura imisarani, Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yakatiwe imyaka itanu ahita yerekezwa gufungirwa i Mageragere.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yemereye itangazamakuru ko Bamporiki Edouard yamaze kugezwa muri Gereza ya Mageragere mu kubahiriza imyanzuro y’Urukiko Rukuru.
Hari abavuga ko ariko Bamporiki yaba yahutajwe kuko ngo atigeze yemererwa kujurira bwa kabiri kuko igifungo yakatiwe kiri munsi y’imyaka 10.
Bamwe mu bazi iby’amategeko bakavuga ko inzira ishoboka kuri Bamporiki yaba iyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kandi na byo bigakorwa igihano yaragitangiye.
Bamporiki Edouard, yagejejwe muri Gereza ya Mageragere aho agomba gufungirwa imyaka itanu akanatanga ihazabu ya miliyoni 30 Frw mu kubahiriza imyanzuro y’Urukiko Rukuru.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Mutarama 2023, ni bwo umwanzuro ku bujurire bwa Bamporiki n’ubw’Ubushinjacyaha watangajwe nyuma yo gusubikwa mu cyumweru gishize.
Ni nyuma y’uko Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari witwa Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge akaba yari yakatiwe gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60.
Bamporiki yaje kujuririra icyi cyemezo ariko akaba atahiriwe n’ubujurire kuko ahubwo yahawe gufungwa imyaka 5 ariko ihazabu iragabanuka aho azatanga ihazabu ya miliyoni 30 aho kuba 60 Frw yari yasabwe mbere.
Bamporiki akaba kugeza ubu afungiye i Mageragere agusa hakaba hari abasesengura bavuga ko ashobora kuzanyura indi nzira yo kuba yakwandikira umukuru w’igihugu asaba imbabazi.
Uyu Bamporiki nyuma yo guca mu buzima bukomeye burimo no gucukura imisarani ubu hiyongereyeho no kujya gufungwa.
Bamporiki Edouard ari mu bantu bake mu Rwanda bahamijwe kandi bagahanirwa gukoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.