Nyuma yo kugabirwa inka n’Umukobwa ukina Sinema mu Rwanda witwa Isimbi Alliance, Bamporiki yasobanuye ko ubundi iyo ari umugabo ukugabiye inka witwa umugaragu, naho yaba ari umugore ukugabiye [inka] ukayemera ukitwa idebe, niho yahereye avuga ko abaye idebe rya Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool muri cinema Nyarwanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu mukobwa yagabiye Bamporiki inka, amushimira ko akomeje kubera intangarugero abakiri bato kandi agahesha ishema abakora sinema mu Rwanda.
Isimbi aganira n’igihe dukesha iyi nkuru yagize ati:“Bamporiki akora sinema, kuba rero yaragiriwe icyizere avuye mu bakora uyu mwuga kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda. Njye rero nk’umwe muri abo namushimiye.”
Ikindi Isimbi avuga ko yashimiye Bamporiki, ni uko ngo akomeje kubera urubyiruko rw’u Rwanda icyitegererezo nk’umwe mu bagiriwe icyizere na Perezida wa Repubulika akiri muto.
Isimbi abivuga mur’aya magambo:“Indi mpamvu mushimira, nuko atari ibintu byoroshye guhabwa inshingano ukiri urubyiruko nk’uko yazihawe, ariko kuva yatangira kuzifata, Bamporiki ntarataba mu nama urubyiruko.”
Isimbi yavuze kandi ko yahisemo guha inka Bamporiki kuko ari ikintu gikomeye mu muco w’u Rwanda.
Ubwo Bamporiki yagabirwaga inka na Isimbi, yagaragaye yuzuye ibyishimo ibintu ubona ko byari byamurenze.
Ku ruhande rwe Bamporiki yagize ati:“Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye [inka] ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”
Iyi nka yatangiwe mu birori by’ubusabane byabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022 bigahuza abantu batandukanye barimo n’abasanzwe baba mu myidagaduro.