Nyuma y’uko Elon Musk afashe Twitter agatangaza ko bamwe mu bayikoresha barimo abemejwe kuyikoresha byemewe (verified) bazajya bishyura ubu bamwe batangiye gushaka izindi mbuga bajyaho, rumwe mu rwabyungukiyemo akaba ari urwitwa Mastodon.
Uru rubuga rushya ubu ruravuga ko rufite abarukoresha basaga 655,000 barimo abarenga 230,000 barugiyeho mur’icyi cyumweru gishize.
Mastodon igaragara nka Twitter konti z’abayikoresha zandika amakuru (bita “twoots”), ugashobora gusubiza, gukunda(like) cyangwa kuyakwirakwiza(re-post), kandi abariho bashobora gukurikirana(follow).
Kuba rukora nka twitter kandi ubuyobozi bwa twitter bukaba bwaratangaje ko abayikoresha kandi bari verified bagomba kujya bishyura amadolari 8 ku kwezi iyi ni imwe mu mpamvu uru rubuga rushya rurimo kwigarurira abantu bashya.
Ibi ni bimwe mubyo wamenya kuri rwo
Icya mbere ugomba gukora ukijya kuri Mastodon ni uguhitamo ‘server/serveur’(ububiko). Hari nyinshi, zigendanye n’igihugu cyangwa umujyi.
Iyo wajyaho yose ntabwo ari ibintu birenze kuko uzashobora gukurikira abari ku zindi, ariko ibyo biguha abantu uheraho bari hafi yawe bashobora gutangaza ibintu bikureba.
Zimwe muri ‘servers’ z’uru rubuga zikunzwe cyane ni nka social na UK gusa ubu zirimo kugenda buhoro kubera ubusabe bunini.
Ryan Wild, urimo kuyobora ‘server’ ya Mastodon ya UK biciye muri kompanyi ye yitwa Superior Networks, avuga ko abantu 6,000 bagiyeho mu masaha 24 bikaba ngombwa ko baba bahagaritse kwakira abashya.
“Server” uhisemo iba kimwe mu bigize “user name” yawe nukuvuga ko ubaye wakoresheje izina ryanjye kuri Twitter, zsk, mpitamo server ya UK, “user name” yawe iba @[email protected]. iyo niyo ‘address’ yawe ukaba ariyo washakiraho.
Iyo muri kuri “server” imwe ushobora gushakisha ukoresheje izina ry’umuntu gusa, ariko iyo muri kuri ‘servers’ zitandukanye ukenera address yose y’uwo ushaka.
Bitandukanye na Twitter, Mastodon ntabwo yakurangira abantu wakurikira.
Kuki hariho servers?
Mastodon ntabwo ari urubuga rumwe. Ntabwo ari “ikintu” kimwe kandi ntabwo ari urw’umuntu umwe cyangwa kompanyi. Izo ‘servers’ zose zahurijwe hamwe zikora ‘network’ imwe, ariko zifitwe n’abantu n’ibigo bitandukanye.
Ibi byitwa ‘decentralised’, kandi hari benshi bakunda ubu buryo kuko ntibushobora kugengwa n’umuntu cyangwa ikigo kimwe, ntiwabugura cyangwa ngo ubugurishe.
Gusa ikibazo cy’ibi nuko uba ugengwa n’umuntu cyangwa ikigo kigenzura “server” uriho mu gihe bakwanzura kuyireka nawe uhita utakaza konti yawe.
Akaba ariyo mpamvu Mastodon irimo gusaba ba nyiri “servers” guha abaziriho amezi atatu y’integuza mu gihe baba bafashe umwanzuro wo kuzifunga.
Uwashinze urubuga rwa Twitter ariwe Jack Dorsey nawe akaba yayobotse uru rubuga rushya ndetse akaba arimo gukoreshaa network yitwa BlueSky kandi akaba yifuza ko Mastodon izaba “decentralised”.
Mastodon ikora igenzura gute?
Umuntu ashobora gutanga ikirego kubera ubutumwa runaka kuri ba nyiri “server”.
Niba ari amagambo y’urwango cyangwa ubutumwa butemewe ba nyiri “server” bashobora kubisiba ariko ibyo ntibivuze ko buba busibwe ahantu hose.
Kugeza ubu nta matangazo yo kwamamaza ariho nubwo bitakubuza kwandika ubutumwa bwamamaza kompanyi yawe cyangwa ibicuruzwa.
Mastodon kandi ntabwo itanga uburyo nk’ubwa Twitter bwo kureba ubutumwa bwinshi muri rusange ubona gusa ibyo abo ukurikira barimo kuvuga.
Ibirebana n’igiciro kireba uyikoresha kugeza ubu biterwa na “server” uriho kuko zimwe zisaba inkunga, kuko zitishyurwa, ariko muri rusange kuyikoresha ni ubuntu.