Nyuma yo gutangarizwa ko igiterane cya “Afurika Haguruka” kigiye kongera kuba ku nshuro ya 23 bamwe mu bantu banyuranye bavuze ko bazabangamirwa no kuba hari bimwe mu bikorwa bizaba mu minsi y’akazi mu masaha ya mugitondo bahera ko bavuga ko izi ari imbogamizi zizatuma bagira ibyo bahomba
Mu gitondo cyo kur’uyu wa kane tariki 10/8/2022 nibwo Intumwa Paul GITWAZA yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, ikiganiro cyagarutse ku giterane kizatangira ku Cyumweru tariki 14 kugera ku wa 21 Kanama 2022 cyiswe Afurika Haguruka ndetse mur’iki giterane hakaba hari ibikorwa bizaba mu masaha ya mbere ya saa sita ubwo abantu bazaba bari mu kazi kanyuranye.
Ibyo bikorwa akaba ari nk’inyigisho zo ku misozi irindwi y’impinduramatwara zizajya zibera kuri Zion Temple Celebration Center Gatenga kuva saa mbili n’igice za mu gitondo kugeza saa saba z’amanywa.
Bamwe mu bakunzi ba Afrika Haguruka bakaba batangaje ko bishimiye kuba uyu mwaka Africa Haguruka izaba imbonankubone nyuma y’uko yari imaze igihe iba ku buryo bw’ikoranabuhanga ariko banavuga ko babangamiwe n’izi nyigisho bazahomba kubera ko zizaba mu masaha ya mugitondo aho bamwe baba bagiye mu kazi.
Mugiraneza Antoinette utuye Kimironko mu karere ka Gasabo avuga ko azahomba izi nyigisho kubera ko azaba ari mu kazi ko gucuruza muri Quincaillerie.
Naho ku birebana n’ibiterane by’ububyutse bizajya bibera ku musozi w’amasengesho uherereye i Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuva saa kumi z’umugoroba kugera saa mbili hari abatangaza ko nabyo bizabagora mu buryo bwa transport cyane cyane mur’iyi minsi mu mujyi wa kigali hamaze iminsi hari ikibazo cy’imodoka nkeya.
Mugwije j Claude utuye i Kanombe avuga ko kuva kanombe akajya kinyinya akaza gutaha bitazamworohera cyane ko ngo kubona imodoka muri iyi minsi bitoroshye.
Kuri ibi bibazo ariko intumwa Paul Gitwaza avuga ko abatazashobora kubikurikira bazifashisha imbuga nkoranyambaga zitandukanye zizakoreshwa. Avuga kandi ko hazifashishwa Autentic TV na Autentic Radio.
Africa Haguruka yatangijwe mu mwaka wa 2000 na Dr Paul Gitwaza umuyobozi wa Authentic Word Ministries, Uyu mwaka Africa Haguruka ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti:”Afurika ramburira amaboko Imana yawe”.