Nyuma yuko mu Gatsata habereye impanuka ikomeye ikamyo ikagonga umunyegare abahatuye baravuga ko aha hantu hashobora kuba haba amashitani akaba ariyo yaba atera impanuka zihaba
Ahazwi nko mu gatsata mu Karere ka Gasabo ni hamwe mu hakunze kubera impanuka aho nyuma yuko ikamyo yari ipakiye amakara yuriye umunyonzi abahatuye bavuze ko bikomeye cyane ndetse bakaba bavuga ko niba atari satani ukomeje kubateza impanuka yaba ari amashitani ahaba.
Abatuye mur’aka gace bakomeza bavuga ko aha hantu hakunze kubera impanuka zidasobanutse.
Ibi kandi babihera no kuba ngo n’abashoferi bahakorera impanuka bavuga ko ibintu bibabaho nta ruhare babigiramo.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikunze gusaba abakoresha umuhanda kwitonda yaba abashoferi bagatwara gahoro kandi batasinze ari nako n’abandi basabwa kwitwaririka igihe bakoresha umuhanda.