Kubera kuba yaritabiriye inama yo gushyiraho umutware w’Abakono, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, yeguye ku mirimo ye.
Kubera amakosa yakoze yo kwitabira igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono, Rucyahana yatangaje ko yeguye ku mirimo ye abitegetswe n’umutimanama we .

Yagize ati “Umutimanama wanjye wantegetse kwegura kubera amakosa nakoze yo kwitabira ibirori nka biriya, simbanze gushishoza ngo ndebe ingaruka byatera muri sosiyete y’u Rwanda, mpitamo kwegura, njyewe neguye ndumva ntakomeza kuyobora kubera ariya makosa nakoze”.
Rucyahana avuga ko kwitabira iyimikwa ry’umutware w’Abakono kandi ari umuyobozi, byamuteye kumva atasubira mu baturage kugira icyo ababwira, kuko atatanze urugero rwiza rw’umuyobozi wari ubahagarariye, nyuma yo kwitabira igikorwa cyarebaga abantu bamwe.
Rucyahana avuga ko yitabiriye ibyo birori nk’umutumirwa, kuko yari yatumiwe n’umwe mu banyamuryango b’Abakono.
Yasoje avuga ko azakomeza imirimo yo kwikorera, nk’uko byahoze mbere y’uko aza mu buyobozi.
Rucyahana yamaze kwegura gusa ariko hakaba hari n’abandi bayobozi bitabiriye kiriya gikorwa, aho abantu bakomeje gutegereza icyo nabo bazategekwa n’umutima nama wabo.
Twabibutsa ko ibirori byiswe ibyo kwimika Umutware w’Abakono byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku itariki ya 9 Nyakanga 2023.