Mu karere ka Rusizi Umuryango wose waje gutura mu busitani bw’akarere nyuma yo kumeneshwa na SACCO ibatereje cyamunara inzu yabo
Umugabo,umugore n’abana baje n’ibyabo byose baza kuba mu busitani bw’Akarere ka Rusizi nyuma y’uko sacco igurishije inzu babagamo.
Ibi byabaye nyuma y’uko umugabo yatse inguzanyo akaza kwemera ko azayishyura mu mezi 18 ariko bikaza kunanirana kubera Covid 19 .
Gusa inguzanyo ntabwo yishyuriwe igihe bityo Sacco ifata icyemezo cyo kugurisha inzu na moto uyu mugabo yakoreshaga none yabuze aho ashyira Umuryango we niko kuwuzana ku karere kugira ngo barebe ko bafashwa kubona aho kuba.
Meya w’Akarere nyuma yo kumenya aya makuru y’uko uwo muryango uri hanze yafashe icyemezo cyo gushakira uwo muryango aho kuba ubundi agakurikirana ikibazo bafitanye na Sacco.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’umucungamali w’iyi Sacco ariko ntibyadukundira tukaba tugikomeje kugerageza kubavugisha, mu gihe byaramuka bidukundiye tukazabagezaho uruhande rwabo mu nkuru zacu zitaha.