Abantu batunguwe no kubona ifoto y’Umunyamakuru Paul Rutikanga umenyerewe mu kuvuga amakuru kuri Television y’u Rwanda aho bigaragara ko inzira ya muntu mu by’ubu buzima ari ndetse urebeye ku ifoto ye ya kera no ku mafoto ye yo mur’ibi bihe
Ni ifoto yakomeje kugenda itembera ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho abenshi mu bakunzi b’uyu musore usengera mu idini y’i Roma ahazwi nko kuri Regina Pacis batunguwe no kubona uko yari ameze mu bihe bye bya kera.
Ababonye iyi foto bakaba bashimira Imana dore ko bavuga ko kera yari ananutse ibintu bitandukanye no kuba ubu agaragara abyibushye.
Paul Rutikanga mu bihe bye bya kera bigaragara ko yahindutse aho bigaragarira amaso ya buri umwe ndetse bamwe bagahera ku mafoto ye bahamagarira abandi bantu kudacika intege.
Abantu banyuranye bavuga kandi ko uyu musore azi kwitwara neza imbere ya camera ahanini bakamukunda iyo ari kumwe na Gloria MUKAMABANO aho bakunze gufatanya mu makuru ya buri wa kane saa mbiri z’ijoro.
Iyo wumvise ubuhamya bwe bwa kera bigaragaza ko ari umusore wakuranye inzozi ariko akaza kunyura mu nzira y’inzitane dore ko yinjiye mu itangazamakuru byanga kuko nubwo ubu ari umunyamakuru mwiza ukunzwe kuri Television y’u Rwanda ariko ni ahantu yageze aturutse kuri Royal TV, TV 10 n’ahandi,… akaba ndetse ajya anavuga ko hari naho bigeze kumwirukana ariko agakomeza kudacika intege kugeza ageze aho ari uyu munsi