Friday, March 24, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Bikomeje kuzamba hagati ya wa Mupadiri wasezeye atamaze kabiri na Mgr Célestin Hakizimana

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/01/18
in NTIBISANZWE, IYOBOKAMANA
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Padiri Ingabire Emmanuel avuga ko yavuye mu gipadiri atabuze umuhamagaro ko ahubwo yabitewe n’urukundo ruke yagaragarijwe na Mgr wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin wanze ko ajya kwivuza

Padiri Ingabire Emmanuel wari umaze amezi atageze kuri atanu yiyeguriye Imana muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, Diyosezi ya Gikongoro, yasezeye ku bupadiri n’indi mirimo yose ijyana na bwo maze anenga musenyeri Hakizimana wamwimye urukundo.

Uyu mupadiri avuga ko yagize ibibazo by’uburwayi bw’umugongo ariko musenyeri akomeza kumwirengagiza no kumwima amafaranga ndetse amwangira no kujya kwa muganga.

IZINDI NKURU WASOMA

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

Yagize ati “Wanyimye uruhushya rwo kujya kwa muganga ubizi neza ko ndwaye bikomeye ndetse naranagaragazaga ibimenyetso by’uko nshobora kugagara(paralysis), aho kunyemerera kujya kwivuza wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza”.

Akomeza avuga ko byageze ubwo ajya kwivuza akaza kwimwa ubufasha bwo kwivuza kandi ari umupadiri wa diyosezi ndetse ko musenyeri yakomeje gukomeretsa umutima we mu buryo bwinshi.

Asoza avuga ko yasanze kuba atarahawe ubufasha ngo yitabweho n’uwagakwiye kumubera umubyeyi ahubwo ubuzima bwe buri mu kaga byarutwa n’uko yasezera aho gukorera ahantu adakunzwe atanitaweho.

Umwe mu bapadiri ba diyozeyi ya Gikongoro utashatse kujya mu itangazamakuru yemeye ko koko uyu mupadiri yanditse asezera ariko avuga ko biriya bitatuma umupadiri asezera umuhamagaro yahamagariwe, aho agereranya ibyanditswe mu ibaruwa n’ubugwari.

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yabwiye Kigali Today ko ibyo gusezera k’uwo mupadiri yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko ko atarakira mu ntoki ze ibaruwa y’umwimerere nyir’ubwite yiyandikiye, kuko ngo aheruka yaragiye i Kigali kwivuza,akavuga ko ibindi ntacyo yabivugaho.

Musenyeri Hakizimana avuga ko ubusanzwe iyo umupadiri yanditse asezera ngo abo yandikiye basuzuma impamvu asezeye niba ari impamvu ifatika, cyangwa se hakabaho kumugira inama, bakamusaba gufata igihe cyo kubitekerezaho, cyangwa se bakandika bamusubiza ko bamwemereye ariko anongeraho ko ubundi kugira ngo bigende neza umupadiri yandikira Papa akaba ari we utanga uburenganzira bwo kubivamo.

Padiri Ingabire yari yahawe ubupadiri tariki 21 Kanama 2021 muri paruwasi ya Kitabi. Yari aherutse guhabwa ubutumwa muri Paruwasi ya Kizimyamuriro iri mu Murenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe muri Diyosezi ya Gikongoro.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntabwo Padiri Ingabire yabashije kutwitaba kuko telefone ngendanwa ye itari iri ku murongo.

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k
HOME

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

Kigali : Le CICR s’engage à respecter ses principes fondamentaux

March 10, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In