Padiri Ingabire Emmanuel avuga ko yavuye mu gipadiri atabuze umuhamagaro ko ahubwo yabitewe n’urukundo ruke yagaragarijwe na Mgr wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin wanze ko ajya kwivuza
Padiri Ingabire Emmanuel wari umaze amezi atageze kuri atanu yiyeguriye Imana muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, Diyosezi ya Gikongoro, yasezeye ku bupadiri n’indi mirimo yose ijyana na bwo maze anenga musenyeri Hakizimana wamwimye urukundo.
Uyu mupadiri avuga ko yagize ibibazo by’uburwayi bw’umugongo ariko musenyeri akomeza kumwirengagiza no kumwima amafaranga ndetse amwangira no kujya kwa muganga.
Yagize ati “Wanyimye uruhushya rwo kujya kwa muganga ubizi neza ko ndwaye bikomeye ndetse naranagaragazaga ibimenyetso by’uko nshobora kugagara(paralysis), aho kunyemerera kujya kwivuza wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza”.
Akomeza avuga ko byageze ubwo ajya kwivuza akaza kwimwa ubufasha bwo kwivuza kandi ari umupadiri wa diyosezi ndetse ko musenyeri yakomeje gukomeretsa umutima we mu buryo bwinshi.
Asoza avuga ko yasanze kuba atarahawe ubufasha ngo yitabweho n’uwagakwiye kumubera umubyeyi ahubwo ubuzima bwe buri mu kaga byarutwa n’uko yasezera aho gukorera ahantu adakunzwe atanitaweho.
Umwe mu bapadiri ba diyozeyi ya Gikongoro utashatse kujya mu itangazamakuru yemeye ko koko uyu mupadiri yanditse asezera ariko avuga ko biriya bitatuma umupadiri asezera umuhamagaro yahamagariwe, aho agereranya ibyanditswe mu ibaruwa n’ubugwari.
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yabwiye Kigali Today ko ibyo gusezera k’uwo mupadiri yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko ko atarakira mu ntoki ze ibaruwa y’umwimerere nyir’ubwite yiyandikiye, kuko ngo aheruka yaragiye i Kigali kwivuza,akavuga ko ibindi ntacyo yabivugaho.
Musenyeri Hakizimana avuga ko ubusanzwe iyo umupadiri yanditse asezera ngo abo yandikiye basuzuma impamvu asezeye niba ari impamvu ifatika, cyangwa se hakabaho kumugira inama, bakamusaba gufata igihe cyo kubitekerezaho, cyangwa se bakandika bamusubiza ko bamwemereye ariko anongeraho ko ubundi kugira ngo bigende neza umupadiri yandikira Papa akaba ari we utanga uburenganzira bwo kubivamo.
Padiri Ingabire yari yahawe ubupadiri tariki 21 Kanama 2021 muri paruwasi ya Kitabi. Yari aherutse guhabwa ubutumwa muri Paruwasi ya Kizimyamuriro iri mu Murenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe muri Diyosezi ya Gikongoro.
Ubwo twakoraga iyi nkuru ntabwo Padiri Ingabire yabashije kutwitaba kuko telefone ngendanwa ye itari iri ku murongo.