Wa mupasteri wo muri Ghana wagaragaye akora kora akanogosha ku myanya y’ibanga y’abagore ari mu mazi abira aho ari guhatwa ibibaza na polisi yo muri Ghana bikaba bishobora kurangira ashyizwe mu gihome.
Umpasiteri wo muri Ghana uzwi cyane ku izina rya Pasiteri Blinks, yatawe muri yombi na polisi kubera amashusho atemewe yerekanwe muri iki gihugu mu mwaka w’ 2017 aho yagaragaye ari gukorakora imyanya y’ibanga y’abagore.
Ibya Pasiteri Blinks bikomeje kujya irudubi nyuma y’aho yagiye agaragara muri videwo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yuhagira,agakorakora ndetse akogosha ku myanya y’ibanga y’abagore n’abakobwa ibi bikaba byaratumye atangira gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Ubwo yagaragaraga yogosha imyanya y’ibanga y’abagore yavuze ko bitaturutse ku bushake bwe ahubwo ko ngo yari ayobowe n’umwuka w’Imana.
Gusa ariko nyuma byaje kugaragara ko aya mashusho ateye isoni yaje kuyakoresha mu gace ka firime yitwa “Pasiteri Blinks”.
Pasiteri yiregura ku bantu bakomeje kumugaya yavuze ko:“ Atari ugukoza isoni Ubukristo ahubwo ko ngo ari ugufasha kubona no gukuraho ibibi byashinze imizi.”
Pasiteri Blinks yemeje ko yatawe muri yombi mu kiganiro yagiranye na Kofi Adoma, anatangaza ko ubu ari kubazwa ndetse akaba akomeje gusabwa gutanga ibisobanuro birambuye ku byo ashinjwa.