Abakuze bakunze kunenga urubyiruko kutagira umuco wo gusoma ibitabo, ndetse hari umuhanga wavuze ko niba hari ikintu ushaka guhisha abanyafurika ugishyira mu gitabo! The Heaven Test in Rwanda 1994 ni kimwe mu bitabo biragaza ko umuntu yaharahurira ubwenge.
Bibiliya itubwira ko kubura ubwenge rimwe na rimwe bigeza umuntu kw’ irimbukiro . Aho Imana yivugiye ubwayo iti:”Ubwoko bwanjye burimbuwe no kutamenya” kutagira amakuru , kudasobanukirwa…
Abantu batagira ingano bagiye bahamya ko bahinduye imyifatire, abandi bava ku bintu bimwe na bimwe byari byarababase nyuma yo gusoma ibitabo.
Umukozi w’Imana Myles Munroe yagize ati:”Iyo numvise ko hari umuntu witabye Imana ikintu cya mbere mbona ko isi ihombye n’ibitabo, imivugo n’indirimbo agiye adashyize hanze”.
Akomeza agira ati:”siniyumvisha ukuntu isi yahomba ibitekerezo bya nyakwigendera ndetse n’urukundo yarafitiwe n’abamuvuga imyato amaze kugenda.”
Kuki abantu badasoma niba mu bitabo harahurwa ubwenge ?
Kudasoma ibitabo bituruka ku mpamvu zitandukanye, gusa buri wese ashobora gukoresha agahe gato byibuze agasoma page imwe cyangwa izirenze imwe. Igikuru nuko bikorwa mu mwanya mwiza wateguwe .
Buri muntu ashize amanga akagira gahunda yo gusoma ibitabo niyo byaba ari iminota 20 hari impinduka zifatika byagika ku buzima bwe.
Ku bakunzi b’Iyobokamana hari ubundi buzima n’ubunararibonye umuntu yavana mu bitabo bya bamwe mu bakozi b’ Imana.
Abakozi b’Imana benshi banditse ibitabo kandi bifasha imbaga y’abatuye Isi . Kugeza magingo aya haracyari abantu benshi bandika ibitabo bifite ireme ndetse bikomoka mu ijambo ry’Imana, ariko inzitizi nuko umubare w’abasoma ukiri hasi kandi bigaragarira mu bushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa aho usanga abanyafurika ndetse n’abatuye ku migabana ikomeye badakunda gusoma.
Mu bitabo bidasanzwe iki cyumweru twabazaniye biboneka mu rurimi rw’icyongereza kandi byanditswe n’Umukozi w’Imana Germain Muhirwa uba mu gihugu cya Canada.
Germain Muhirwa azwiho kuvuga amagambo y’ubuhanga (Quotes) mur’ayo nabahitiyemo 4 yavuze kandi akaba afatwa nk’ amagambo wakoresha nawe mu gushaka gusobanura ikintu runaka mu buzima wakwifuza ko abantu bumva kurushaho.
Ku gifuniko (cover) y’igitabo cye cya mbere yise The Heaven Test in Rwanda 1994 hagaragara ijambo:
-“Time Makes Sense With Time!” Wamenya ikintu igihe wasobanukiwe neza icyo kintu!
-“Let The Word of God prove You Right.” Ubwenge bwose bubonekera mu ijambo ry’Imana , reka ijambo ry’Imana rikugire umunyakuli.
-“I am simply -a Messenger, NOT -a Prophet.” Ndi umugaragu cyangwa umuyoboro w’Imana sinzihamiriza cyangwa ngo niyite umuhanuzi bibaho nkuko abandi babikora, oya!
-“Saturate Your Life With The Word of God.” reka ubuzima bwawe bwuzure kandi busendere iJambo ry’Imana.
Ibi byagufasha mu rwego rwo kuguna mu bwiza bw’Imana iyo uba mu Ijambo ry’Imana, kuko ntahandi umunezero ubonekera.
Mu bitabo yanditse hariko icyitwa ” The Heaven Test in Rwanda 1994 [uko iJuru ryageragejwe mu Rwanda mu 1994] ( wagisoma kuri Amazone , Ikindi ni “True Love is Spiritual ” [urukundo Nyarukundo Rubonekera ku bw’umwuka] ndetse n’icyitwa “Read The Bible Right” [Uko Wasoma Bibiliya Utavangiwe].
Ibi bitabo uramutse ubisomye ntiwasubira kuba uko uri. Ushaka kubisoma biboneka kuri amazone aho wandika inyito y’igitabo ugakurikiza amabwiriza.
Germain MUHIRWA yavutse ubwa kabiri mu mwaka w’i 2016 ibintu yita “1616” itariki ye yaboneyeho agakiza ni mu kwezi kwa gatandatu tariki ya mbere 2016, kwakira agakiza kuri we ni ibintu byihariye kuko avuga ko yabonye ukuboko kw’Imana akakumenya akaba ariyo mpamvu nawe akwifuriza kumenya Imana ikakugirira neza ibihe byose.
Yanditswe na Nelson MUCYO