Umunyamakuru wa Radio Rwanda Ismael MWANAFUNZI na MAHORO Claudine barushinze bemeranya kubana akaramata.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Nyakanga 2023 nibwo Ismaël Mwanafunzi uri mu banyamakuru bakunzwe muri iki gihe, yashyingiranywe na Mahoro Claudine na we wahoze ari umunyamakuru.
Ni ubukwe bwabereye mu Karere ka Huye, bwabimburiwe n’Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bw’Ingoro Ndangamurage, i Huye.
Umuhango wo gushyingirwa wabereye muri Cathédrale ya Butare mbere y’uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bw’Ingoro Ndangamurage y’i Huye.
Mahoro Claudine wasezeranye kubana akaramata na Ismaël Mwanafunzi yabaye umunyamakuru wabimazemo igihe dore ko yanyuze ku ma Radio anyuranye nka Isango Star, Radio10 na TV 10 gusa ubu akaba atakibarizwa mu Itangazamakuru.
Ismaël Mwanafunzi we azwi mu biganiro bitandukanye byiganjemo ibyegeranyo aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star ari naho twavuga ko yandikiye izina mbere yo kwerekeza mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA.
Aba bombi ni abahanga, bazi ibyo bakora kandi rimwe na rimwe birinda kugaragara kenshi mu ruhame mu rwego rwo kurinda no guhama ku mahame yabo.