Mu Buhinde, abagabo barindwi bafatiwe mu burengerazuba bw’iki gihugu nyuma y’aho umukobwa w’imyaka 16 avuze ko amaze gusambanywa ku ngufu n’abagabo babarirwa mu magana mu gihe cy’amezi atandatu gusa.
Nk’uko byatangajwe na Perezida wa CWC, Abhay Vitthalrao Vanave, mu kiganiro yagejeje kuri komite ishinzwe imibereho myiza y’abana mu Buhinde (CWC) ku ya 11 Ugushyingo, uyu mukobwa utagira aho aba, yavuze ko yasambanijwe n’abantu 400 mu karere ka Beed, muri leta ya Maharashtra.
Bwana Vanave yavuze ko uyu mwana w’umukobwa yakoraga umwuga wo gusabiriza aho bisi ihagarara, aza kujyanwa ku gahato n’abagabo batatu.
Yongeyeho ko nubwo umubare w’abakekwaho kumufata ku ngufu utoroshye kubyemeza, uyu mukobwa yashoboye kumenya byibuze 25 bakekwaho icyaha.
Vanave yavuze ko uyu mukobwa yari yagerageje gutanga ikirego kuri polisi ku mugabo yashinjaga ko yamukubise, ariko abapolisi ntibamwandika.
Ku wa mbere, baganira na CNN dukesha iyi nkuru abapolisi i Beed ntacyo batangaje ku byo uyu mukobwa avuga.
Ku wa mbere, abapolisi batangaje ko banditse dosiye ku bagabo umunani – barimo n’ingimbi bashinjwa ibijyanye no gufata ku ngufu no guhohotera abana ku byaha by’imibonano mpuzabitsina, bikubiyemo ibihano bikaze ndetse n’igifungo kirekire.
Uru akaba arirwo rubanza rukomeye cyane rwo kugaragaza ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kiri muri icyo gihugu cy’ Ubuhinde.
Raporo y’abapolisi ivuga ko uyu mukobwa yabwiye polisi ko yashatse afite imyaka 13 n’umugabo w’imyaka 33 wamusambanyije ku ghato.
Yabwiye kandi abapolisi ko yasambanijwe na se, amaherezo bituma ava muri izi ngo zombi kajya arara aho bisi zihagarara.
Yogita Bhayana, uharanira uburenganzira bw’umugore, yavuze ko ari “urubanza rubabaje cyane (gufata ku ngufu) mu mateka”.
Ati: “Uyu mukobwa yicwa urubozo buri munsi, abapolisi bananiwe kumurinda,Turashaka ko hafatwa ingamba zikomeye ku bagizi ba nabi”.
Nk’uko ibiro by’igihugu cy’Ubuhinde bishinzwe ibyaha bibitangaza, ngo mu mwaka w’2020 havuzwe ibirego birenga 28.000 byo gukekwaho gufata ku ngufu abagore, aho kimwe gikorwa mu minota 18 cyangwa irenga. Abahanga bemeza ko umubare nyawo ari mwinshi, kuko benshi ngo badatangazwa kubera ubwoba.
Bivugwa ko ngo kugeza ubu umubare w’abafashwe ku ngufu wiyongereye mu myaka yakurikiyeho nyuma y’ikirego kibabaje cyo gufata ku ngufu cyabaye mu mwaka wa 2012 no kwica umunyeshuri mu murwa mukuru w’Ubuhinde, New Delhi, iki kibazo kikaba gikomeje gufata intera nyuma y’umuriro watangiye gucumbeka kuva icyo gihe.