Umusore wari umaze iminsi mike akoze ubukwe yitabye Imana mu buryo butunguranye aho bikekwa ko yaba yarozwe.
Uyu mugabo n’umugore we bari bamaze ibyumweru bibiri gusa bashyingiranwe nyuma yo gukundana imyaka ibiri yose .
Uyu mugabo akimara kwitaba Imana, umugore we yuzuye agahinda n’amagambo y’akababaro yagiye ku mbuga nkoranyambaga maze atangaza ko umugabo we yitabye Imana ndetse akaba akeka ko umugabo we ashobora kuba yarozwe.
Uyu mugeni yavumye abantu babi bari inyuma y’urupfu rw’umugabo we kugira ngo nabo bahure n’ibyago bikomeye kandi bibabeho umwaka utararangira.
Uyu mugeni yagize ati:”Twashyingiwe ku ya 7 Gicurasi 2022, yapfuye ejo afite imyaka 21, Umutima wanjye urimo kuva amaraso, Iyi si ni mbi Obim umbwire sinshobora kukubwira RIP ariko ndabizi ko umuntu wese ufite amaboko mu rupfu rwawe .. ntakabeho,URABEHO MUKUNZI”.
Iyi nkuru ibabaje ikaba yagiye ahagaragara binyuze kuri Facebook na Jay Jay Musiq nawe washyize ahagaragara amafoto yafashwe mu gihe cy’ubukwe bwa nyakwigendera n’umugore we.