Mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo haravugwa inkuru y’umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 yose mu biro by’Akagali ka Nyakogo, ubuyobozi bw’umurenge bwemeje ko bugiye kugira icyo bukora kur’icyi kibazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jean d’Arc yabwiye igitangazamakuru BTN dukesha iyi nkuru, ko batunguwe no kumva ko hari umubiri umaze igihe kingana gutya mu nyubako ya Leta, zimwe mu nzego za Leta zitabizi.
Uwamwiza avuga ko hashobora kuba harabayeho uburangare cyangwa ikindi kibazo cyatumye uyu mubiri udashyingurwa mu cyubahiro.
Agira ati:“Aya makuru twayamenye ejo dutangira gahunda yo kwegeranya amakuru, ngewe nta makuru arambuye mfite kur’icyi kibazo gusa uko byagenda kose uyu mubiri ugomba gushyingurwa.”
Agira ati: “Uko biri kose umubiri w’umuntu ntukwiriye kuba mu biro n’ubwo tutaramenya impamvu yabiteye.”
Uwamwiza yavuze ko nyuma y’iminsi ibiri bazaba bafite amakuru yuzuye ajyanye n’uyu mubiri, ndetse n’icyatumye ushyirwa mu biro by’Akagari.
Ababonye uyu mubiri bavuga ko watangiye kwangirika ku buryo hari zimwe mu ngingo zitakigaragara.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira bwavuze ko abaturage batagomba kugira impungenge kuri ayo makuru.
Hari amakuru avuga ko uko ba Gitifu bagiye basimburana nta n’umwe wigeze atanga raporo y’uko mu Biro by’Akagari ka Nyakago haruhukiyemo umubiri, usibye Gitifu uyoboye kuri ubu, wabashije kubigaragaza.
Tukimara kumenya iby’iyi nkuru, Ibendera.com twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku by’iyi nkuru, HABARUREMA Valens ntiyabashije kutwitaba.
MUKANGENZI Alphonsine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yatubwiye ko ntacyo yadutangariza kuko ngo amaze iminsi mu kiruhuko cy’Akazi adusaba ko twashaka abandi tubarizaho iby’iyi nkuru.
Turacyakurikirana iby’iyi nkuru tukaza kubibagezaho mu nkuru zacu zitaha.