Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda yavuze ko ibyo gushaka umugabo nta gitekerezo abifitiye kubera ko ngo ibyishimo byose byo mu buriri abyikemurira bika bikekwa ko aryamana n’abandi bakobwa cyangwa akaba yikinisha.
Queen Karma nk’uko akunze kwiyita, yatangaje ibi ubwo yasubizaga umwe mu bakunzi be ku ipaji ya Instagram wari umubajije ngo ” Ariko mu by’ukuri, ni uwuhe mugabo muryamana?” “
Sheeba yasubije agira ati ““Nze Kenyini. Ni njyewe ubwanjye ubyikorera. Sinkeneye uwo kunezeza mu buriri kuko ndabyikorera.”).
Amagambo y’uyu mukobwa yatumye nk’uko bisanzwe bamwe bongera kugaruka ku makuru yakunze kuvugwa abo bamwe bavuga ko ashobora kuba aryamana n’abo bahuje ibitsina cyangwa se akaba yikinisha.
Uretse kuba yaragiye avugwa mu nkuru zo gutwara abakunzi b’abandi bakobwa, nta gihe yigeze ajya ku karubanda ngo agaragaze umwe mu bakobwa cyangwa umuhungu baba bakundana.
Sheebah Karungi ni umuhanzikazi ukomoka muri Uganda, yamenyekanye nyuma yo gusohora indirimbo ye yise “Ice Cream”.
Yavutse kuya 11 Ugushyingo 1989 kugeza ubu akaba afite imyaka 32 aho yavukiye Kawempe, Kampala muri Uganda akaba ari mwene Ahamada Kimali Musoke na Edith Kabazungu akaba umuvandimwe wa Mariam Jumba.