Mu Karere ka Nyanza abagome bagiye kwica umuturage witwa MUDAHUNGA Faustin baramubura bahitamo gutemagura inka ye.
Inkuru igera ku ibendera.com iravuga ko abagizi ba nabi bateye urugo rw’umuturage utuye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza bashaka kumutema bakamuhusha bikarangira ubu bugome babwerekeje ku nka ye aho bayitemaguye ahantu hatandukanye.
Ibi byabereye mu rugo rwo kwa MUDAHUNGA Faustin utuye mu mudugudu wa Kayenzi mu kagari ka Gitovu mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza aho abagome bamuteye mu rugo rwe bashaka kumutema ariko Imana igakinga ukuboko.
Ubwo aba bagome bageraga kur’uyu muturage ngo haje kubaho kurwana ariko biza kurangira nyir’urugo yirutse babonye ko bitagishobotse kumutema bahitamo gutemagura inka ye.
Ibi byemejwe na Kwizera Diogenne umukozi ushinzwe imari n’ubutugetsi mur’uyu Murenge wa Busoro aho yatangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko ngo nyir’urugo nawe yakijijwe no kuba yirutse.
Agira ati:“Faustin ntiyabashije kumenya abo bagizi ba nabi kuko bari bipfutse mu maso gusa barwanye we ariruka, abacitse niko gutema inka ye.”
Abavuzi b’amatungo (Veternaires) nyuma yo kugera ahabereye icyi gikorwa bavuze ko iyo nka itavurwa ngo ikire bakaba bemeje ko ibagwa ari nako ngo byahise bigenda.
Kugeza ubu ngo nta muntu urafatwa kubw’ubu bugome ariko ngo iperereza rirakomeje nk’uko ubuyobozi bubitangaza bukaba bunasaba abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo kwirinda abo bagizi ba nabi.