Mu gihugu cy’Uburundi haravugwa inkuru itangaje y’umukobwa watereye ivi umusore bakunndana maze akamusaba kuzamubera umugabo.
Ibi byabaye kur’uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022 aho umukobwa yapfukamye imbere y’umukunzi we nyuma y’igihe batabonana kandi bakundana akamugaragariza ko yifuza ko bazabana.
Ibi bikaba byabereye ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior NDADAYE mu murwa mukuru wa Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi.
Nyuma yo gupfukama hasi uyu mukobwa yahise aboneraho asaba umukunzi we ko bazabana akaramata.
Ibi bikaba byabaye ubwo uyu mukobwa yajyaga kwakira uyu musore waruvuye imahanga aje mu Burundi maze umukobwa hamwe n’urukundo n’urukumbuzi yaramufitiye ahitamo kubimugaragariza amuterera ivi.
Mu gihe ariko abandi batera ivi bagatanga impeta maze umukobwa yabyemera agatanga agatoki bakayimwambika uyu mukobwa we siko byagenze ahubwo yapfukamye hasi maze ahereza umusore ururabo aruherekeresha amagambo yo kumusaba ko bazabana nyuma y’uko ngo bamaze igihe bakundana.
Bivugwa ko uyu musore yaganjijwe n’amarangamutima maze kwikura umukobwa bikamunanira bikarangira yemeye ubusabe bw’umukobwa.