Repubulika ya Molassia ifite ubuso bwa hegitari 6.3 niyo Repubulika ntoya ku isi ituwe n’abantu 33 bonyine
Ntamuntu wakwiyumvisha uburyo igihugu giturwamo n’abantu bake cyane bagera kuri 33 gusa iki gihugu gito cyane kiriho ku isi ya Rurema.
Repubulika ya Molossia ni agace kasabye ubwigenge n’ubusugire bwako, ifite hegitari 1.28 ikaba ibarizwa hafi ya Dayton, muri Nevada, yashinzwe na Kevin Baugh. Repubulika ya Molassia ifite ubuso bwa hegitari 6.3 niyo Repubulika ntoya ku isi aho ituwe n’abantu 33 bonyine.
Ubusanzwe Molossia yari Ubwami bwiswe Repubulika nkuru ya Vuldstein mu1977 iza kuba ubwami bwa Molossia mu 1998.
Inkomoko ya Molossia yavuye mu mushinga wa micronation nukuvuga agace gato cyangwa imitwe ya politiki isaba ubusugire bw’igihugu ariko batemewe n’ibindi bihugu byigenga.
Ibi byaje ku gitekerezo cy’uwitwa Baugh na James Spielman ubwo bari ingimbi hanyuma bigerwaho ku ya 26 Gicurasi 1977. Baugh yavuze ko icyi gitekerezo cyo gushinga Molossia yagikuye kuri filime aho Imbeba yatontomeraga ipusi isaba kwigenga.
Repubulika ya Molossia iherereye mu kibaya kinini kiri mu majyaruguru ya leta zunze ubumwe za Amerika. Ni igihugu kigizwe n’ubutaka bwumutse ndetse n’ubugizwe n’umucanga.
Kevin Baugh niwe Perezida w’icyi gihugu akaba yaravutse ku ya 30 Nyakanga 1962 ni umunyamerika akaba ari nawe watangije micronation y’icyi gihugu.
Molossia iherereye mu kibaya cya Dayton, hafi y’uruzi rwa Carson. Ikigereranyo cy’ubushyuhe bw’umwaka muri Molossia ni 49,6 ° .
Ukwezi gushyuha cyane ni Nyakanga(7) aho baba bari ku bushyuhe bwa dogere 71.1 ° .
Ukwezi gukonje cyane ugereranije ni Mutarama, aho baba bafite ubushyuhe bwa dogere 32.9 ° .
Iki gihugu giherereye muri Amerika y’amajyaruguru gifite umubare munini w’abagabo kurusha abagore bitewe n’ikirere kifashe neza ,gifitiye akamaro abagabo cyane bitewe n’uko ari akarere k’ubutayu, nta bihingwa bishobora guhingwayo.
Iki gihugu ni icyaro nta bikorwa remezo kigira nk’imihanda ya kaburimbo, amashuri ,ibibuga byindege ndetse n’ibitaro.Ba mukerarugendo benshi bakunda gusura iki gihugu bitewe nubuto bwacyo ndetse n’ukuntu imibereho y’abantu baho itangaje.
