Bamwe mu bazungu bitabiriye CHOGM bari kwigishwa n’Umuhanzikazi Aline GAHONGAYIRE amwe mu bagambo agize zimwe mu mvugo z’Ikinyarwanda.
Zimwe mu mvugo arimo kwibandaho ni nko kuvuga ngo murakaza neza mu Rwanda, u Rwanda ni rwiza n’izindi mvugo zigize amwe mu magambo y’ikinyarwanda.
Bamwe mur’aba bazungukazi bari gukorerwa iki gikorwa na Aline GAHONGAYIRE urasanga babyishimiye ndetse bakagaragaza akanyamuteza bafite ku mutima wabo.
Ntitwabashije kuvugana na Aline GAHONGAYIRE ngo tumenye inkomoko y’uyu murava ari gukorana icyi gikorwa ariko bamwe mu bantu babonye video y’uburyo arimo kubikoramo bakaba bamushimiye bakamusabira imigisha myinshi kubera uburyo arimo gufasha abanyamahanga kumenya amwe mu magambo y’ikinyarwanda.
Muri video yashyize ku rukuta rwe rwa instagram bamwe mur’aba bazungu bagiye bagorwa n’amwe mu magambo anyuranye ariko uko babigerageza bikarangira babishoboye.
Kurikira video urebe uko ari kubyitwaramo :
Invest $1 today to make $1000 tomorrow. https://New.frostyelk.se/gotodate/go