Uruhinja rw’ibyumweru 35 rwatunguye benshi nyuma yo kuvukana umurizo muremure kandi udasanzwe
Abaganga bo mu bitaro by’abana bya Albert Sabin i Fortaleza, muri Brazil bavuga ko ibi bidasanzwe aho bavuga ko uru ruruhinja ngo ari rumwe muri 40 zavutse zimeze gutya mu mateka ya muntu.
Uyu mwana udasanzwe yavutse afite umurizo wa 12cm uri ku itako ryibumoso, ufite umubyimba wa 4cm z’ubunini ku mpera.
Uko uyu mwana yavutse nuko yabazwe byanditswe mu binyamakuru byandika ku nkuru z’ubuzima bya hariya muri Brezile, aho byerekana amafoto asobanura uko byagenze.
Ibi binyamakuru bivuga ko abantu bose ngo iyo bari mu nda za ba nyina baba bafite umurizo, ariko mu gihe cyibyumweru bya nyuma ukavaho.
Abaganga bo muri Brazil bemeje kandi ko umurizo w’uyu mwana utarimo amagufwa, byatumye uba “umurizo nyawo w’umuntu” kandi uyu mwana ngo yabaye uwa 40 wavukanye umurizo mu bantu bazwi babayeho ku isi uhereye mu kinyejana cya 19 ubwo byavugwaga bwa mbere.
Uyu mwana yavutse mu mpera z’umwaka ushize w’2020 ariko ibizamini byakozwe mbere yo kuvuka k’uyu mwana bikaba bitarashoboye kwerekana uyu murizo, ariko kubw’amahirwe ultrasound ikaba yemeje ko bitajyanye na sisitemu cyangwa se ngo bigire aho bihuriye n’ubwonko bw’umwana.
Impamvu iyi nkuru iri kumenyekana ubu ngo nuko aribwo haje gufatwa umwanzuro wo gukata uyu murizo dore ko ngo byari bimaze kwemeza ko kuwukata nta kibazo byateza ku buzima bw’uyu mwana dore ko ngo kugeza uyu munsi ubuzima bwe bumeze neza.