Urwego rw’imiyoborere mu Rwanda RGB rwamaganye icyemezo cyo kweguza Apôtre Gitwaza
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda RGB, rwateye utwatsi ibyifuzo bya ba Bishop batandatu bavugaga ko bafatanyije na Apôtre Paul Gitwaza gushinga itorero rya Zion Temple bamusaba kwegura ku nshingano zo kuriyobora.Mu nkuru yacu ibanza twabagejejeho itangazo aba bashumba bari banditse basaba ko Apôtre Gitwaza yeguzwa n’ibyaha binyuranye bamushinjaga.
RGB nk’urwego rw’imiyoborere rukaba runafite ibijyanye n’amadini mu nshingano zarwo zasubije abashakaga kwirukana gitwaza ko nta burenganzira babifitiye.
Mu kubasubiza RGB yavuze ko icyemezo cyabo nta shingiro gifite kuko batari mu nteko rusange y’umuryango kuko ngo ari yo ifite uburenganzira bwo gufata icyemezo kuri uyu mushumba.