Abasaba ibyangombwa birebana n’ubutaka mu Rwanda baramenyeshwa ko habayeho impinduka zirebana n’ibyangombwa by’ubutaka aho byajyaga bisohoka mu ibara risa n’umuhondo werurutse ubu cyikazajya gisohoka ku mpapuro z’umweru.
Nubwo hatagaragajwe impamvu byakozwe ariko Ikigo gishinzwe ubutaka mu Rwanda kiratangaza ko cyamaze guhindura impapuro z’ibyangombwa by’ubutaka bya burundu.
Ubusanzwe icyi cyangombwa cyajyaga gisohoka gifite ibara ry’umuhondo werurutse ubu hakaba hamaze kubaho impinduka aho kizajya gisohoka gifite ibara ry’umweru.
Ikigo gishinzwe ubutaka mu Rwanda kikaba kimenyesha kandi abanyarwanda ko nta cyahindutse ku makuru yabarizwaga kuri icyo cyangombwa cy’ubutaka cya burundu ndetse n’uburyo ibyangombwa byatangwagamo bukaba butahindutse.
Nubwo ibi bimeze gutya ariko abagana serivisi z’ubutaka mu Rwanda binubira uburyo zimwe muri serivisi z’ubutaka bazihabwa nabi izindi zigatinzwa nta mpamvu abandi bagacibwa amafaranga menshi ibintu bamwe bifuza ko byahabwa umurongo uboneye nk’aho bavuga ko iyo ugiye gukora ihererekanyabubasha ku butaka waguze usanga abagupimira baguca amafranga bishakiye kandi nyamara hagombye kubaho amafaranga azwi kandi ajyanye n’ingano y’ubutaka bupimwa.
Iri tangazo rigaragaza izi mpinduka rikaba ryagiye ahagaragara kur’uyu wa 17 Kamena 2022 rigashyirwaho umukono na MUKAMANA Esperance Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubutaka mu Rwanda.