Mu Karere ka Gasabo, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Twagirayezu Theogene wapfuye azize ikigage nyuma yo kugisangira n’abandi 14 bakaba nabo ubuzima bwabo butameze neza.
Uyu Nyakwigendera ari mu kigero cy’imyaka 40 ni uwo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.
Biravugwa ko ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru tariki ya 23 Mata 2023, yitabye Imana nyuma y’aho we n’abandi 14 basangiye ubushera ku muturanyi wabo witwa Tuyishimire Jean Claude, bikekwa ko bwaba bwari bwahumanyijwe.
Amakuru avuga ko kuwa 16 Mata 2023, aba bombi basangiye ubushera ku muturanyi wabo utuye mu Kagari ka Kabariza, Umudugudu wa Nyabise, bagahita batangira kumererwa nabi aho ngo bahise bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kayanga .
Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga ngo bahise bataha mu ngo zabo uko ari 15 bakomeza gukurikiranwa kuko bari batarakira neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, François Iyamuremye, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ibizami bya gihanga aribyo bizemeza ko uyu muturage witabye Imana yaba yarazize ubu bushera cyangwa niba yarazize ikindi.
Agira ati:”Amakuru avuga ko barwaye tariki 16 Mata, bakajya kwa muganga, Umwe rero yaje kwitabye Imana ejo, Iby’uko ari ubushera yazize tuzabyemezwa na autopsy kuko ubu ibizamini byarafashwe dutegereje igisubizo.”
Akomeza agira ati:”Byashoboka ko byari bihumanye, harimo imyanda mu byo bari bakoresheje, byose tuzabimenya ibizami bimaze gusohoka.”
Amakuru avuga ko Tuyishimire Jean Claude wenze ubwo bushera yahamagajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo abazwe, tukaba tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo hafatwe n’ibindi bizami ngo harebwe icyishe uwo muturage.