Bagirishya Jean De Dieu uzwi nka Castar, yatangaje ko yeguye ku mwanya yari afite nka Vice Perezida ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’intoki Volleyball (FRVB) avuga ko yeguye ku mpamvu zikomeye.
Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio ya BBFm Umwezi Castar, yabajijwe niba yareguye koko, maze mu magambo ye avuga ko yeguye ku mpamvu zikomeye.
Castar yagize ati:” Sinkifitemo agasukari ko gutanga, ibyiza nuko abagifite imbaraga bakomerezaho.”
Jado Castar akaba atangaje ibi nyuma y’uko yaherukaga gutangaza ko atazahunga inshingano afite ndetse ko yiteguye no kuzakira izindi zose yahabwa, gusa yavuze ko abazashaka ko adakomezanya nabo azabareka cyane ko ahamya ko afite amaraso mashya yo gukora akazi kose yatorerwa.
Aha kandi Jado Castar yatangaje ko atari intwari ariko kandi atari inyangarwanda ndetse asaba imbabazi Abanyarwanda.
Ubu rero hakaba hakomeje kwibaza niba yaba yaregujwe cyangwa niba ibi byarabaye ku bushake bwe.