Boris Johnson,Minisitiri w’intebe w’ubwongereza yeguye ku mwanya w’ishyaka ry’abadashyigikira impinduka, Conservative, ni nyuma y’igitutu gikomeye cy’abagize Guverinoma ye bakomeje kwegura.
Mu minsi ibiri ishyize abagize Guverinoma ya Minisitiri w’intebe Boris Johnson batangiye kwegura hamwe n’abandi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Umwe mu bantu ba hafi ba Johnson yatangaje ko mu masaha 48 ashize, yari afite gahunda yo gukomeza guhatana ku buryo adatega amatwi amajwi amusaba kwegura nkuko BBC yabitangaje
Kuri uyu wa 7.Nyakanga 2022 Minisitiri Boris Johnson nibwo yagiye ku buyobozi bw’ishyaka rye ariko akaguma ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo kugeza mu Ukwakira ubwo iri shyaka rizakorera amatora rikemeza umuyobozi waryo mushya.
Ni mugihe kuri uyu wa 7 Nyakanga 2022 biteganyiwe ko Johnson aza kugeza ijambo ku baturage b’u Bwongereza
Nikenshi Boris Johnson yakunze kunengwa kubera imyitwarire idahwitse. Byafashe indi ntera nyuma y’aho Chris Pincher wari ushinzwe imyitwarire y’abadepite bo mu ishyaka ridaharanira impinduka, yashinjwaga ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yanditswe na Clement H.BAGEMAHE