Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baratabaza nyuma y’uko abajura babibasira bakabacukurira inzu bakabacucura utwabo kandi bakavuga ko ubuyobozi bwagombye gushaka umuti urambye w’iki kibazo.
Iyi nkuru yazamuye umwuka nyuma y’aho umwe mu baturage bo muri aka karere asanze inzu ye bayicukuye ndetse bakayicamo umwobo munini.
Mu Murenge wa Juru, mu karere ka Bugesera baratabaza aho bavuga ko abajura babazengereje bakabatoborera inzu bakabiba.
Ubuyobozi bwo buvuga ko iki kibazo bakizi ndetse bakongeraho ko bagiye kugihagurukira kigashakirwa umuti.
Ku rundi ruhande ariko abaturage bakavuga ko basanga ubuyobozi bushyira imbaraga nkeya mu gushaka umuti w’iki kibazo.
Ibi bikomeje kuzamura umwuka mubi w’abajura bakomeje kugenda bavugwa hirya no hino aho bica abantu aho mu karere ka Kamonyi umumotari aherutse gutegwa n’ibisambo bikamuteragura ibyuma kugeza apfuye, ubuyobozi bukaba bwaravuze ko abakoze ubu bwicanyi bari gushakishwa icyakora hakaba hari amakuru avuga ko bamwe mu bakekwa baba barafashwe bakaba bari gukurikiranwa.