Macumi Théogène ni umugabo utuye mu Mudugudu wa Rwakaramira, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, akaba akorera umwuga we wo kudoda inkweto mu Murenge wa Nyamata.
Uyu Macumi Afite umuryango kandi avuga ko umwuga we wo kudoda inkweto ariwo ubatunze ku buryo nta muntu urasonza cyangwa ngo yibe kuko hari icyo yifuje akakibura.
Macumi avuga ko yatangiye umwuga wo kudoda inkweto mu 1995, kandi kugeza ubu akaba yumva ari umwuga akunda ndetse yanakundisha abandi dore ko awukesha byinshi birimo no kuba yujuje inzu akesha aka kazi.
Yagize ati “Kudoda inkweto ni umwuga nkunda kuko sinawukora igihe kingana gitya ntawukunda, ni umwuga najemo nkodesha ariko ubu ntuye mu nzu yanjye, ikindi kandi naguze n’isambu ntoya nahingamo .
Macumi avuga ko ubu bakorera muri Koperative, akaba yatahana amafaranga ari hagati y’ibihumbi bibiri na bine(2000-4000 Frw) ku munsi, bitewe n’uko umunsi wagenze, gusa ngo babona amafaranga menshi iyo isoko ryaremye.
Macumi kandi avuga ko azi neza akamaro ko kwizigamira aho Agira ati “Mu mafaranga nkura aha, ndanizigamira ubu nkorana na SACCO, ndetse hari ubwo nizigamira nkaba nageza ku mafaranga ibihumbi magana arindwi kuri konti(700.000Frw) kandi nyavanye mu kudoda inkweto”.
Asoza akangurira urundi rubyiruko kwitabira umwuga wo kudoda inkweto bakareka kuwusuzugura kuko ngo ni umwuga wateza imbere uwukora mu gihe yawuhaye agaciro.
Kugeza ubu Macumi akaba afite inzu nubwo avuga ko atibuka neza agaciro kayo ariko avuga ko ari iyo yakuye mu mwuga wo kudoda inkweto.
