Mu Karere ka BUGESERA mu murenge wa Ntarama Abakobwa babyariye iwabo bakora umwuga w’ubudozi mu matsinda mato bemeza ko kwihangira umurimo byabarinze kongera gushukwa ahubwo bakihangira imirimo yo kubateza imbere.
Uwimana Anitha ni umwe mu bakobwa babyariye iwabo bakorera umwuga w’ubudozi mu Kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama, avuga ko nyuma wo kwiga uyu mwuga yiteje imbere bimurinda gukora imirimo ivunanye no gusabiriza.
Ati: “Mbere tutarahugurwa twabonaga amafaranga bitugoye kandi nabwo byadusabaga guhingira abaturage muri nyakabyizi cyangwa tugakora ikiyede aho bari mu bikorwa byo kubaka amazu. Noneho nyuma yo kwiga uyu mwuga w’ubudozi, byaduhaye amahirwe yo gukorera amafaranga adufasha gutunga abana bacu twabyaye ndetse tukanizigamira.”
Akomeza avuga ko we na bagenzi be babyariye iwabo uyu mwuga ubarinda kwiyandarika ngo kuko mbere abo babyaranye abo bana babasabaga kuryamana mbere yo kubaha ibitunga abana.
Ati: “Uyu mwuga watumye twihesha agaciro bituma abagabo twabyaranye abana batongera kudufata uko biboneye; kuko mbere baradusuzuguraga bakadusaba kuryamana nabo kugira ngo baduhe ibidufasha kurera abana bacu, ariko ubu ntacyo tubakeneraho kuko uyu mwuga udufasha kubarera kandi tukanizigama.”
Uwimanimpaye Adeline,akorana na mugenzi we Uwimana ndetse na Mukashyaka Dative bose bishyize hamwe bakora itsinda ry’umwuga wo kudoda; aho na we avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa y’ubudozi mu gihe cy’umwaka umwe bigishwa na Fondasiyo Gasore Serge byabagiriye akamaro bakiteza imbere nyuma y’imibereho yo kubyara bamuteye inda atateganyije.
Ati: “Nyuma y’ubuzima bugoye bwo kubyara umwana ntafite ubushobozi kandi ntabana na se w’umwana, nagize amahirwe mpabwa ubumenyi mu mwuga w’ubudozi njye na bagenzi banjye duhugurirwa muri Fondasiyo Gasore Serge, noneho dusoje twishyira hamwe dukora itsinda ry’abantu batatu twiteza imbere. Uyu munsi tubona ibidutunga ndetse tukanizigama uko dushoboye; kandi byatuzamuriye imibereho ku buryo nta muntu wakongera kudushukisha amafaranga cyangwa ikindi kintu kuko natwe dushobora kukigurira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Martha avuga ko ibikorwa byo gufasha abakobwa babyariye iwabo bituma habaho kwihangira imirimo kuri uru rubyiruko.
Ati: “Ibi bikorwa byo gufasha abakobwa babyariye iwabo bakiga imyuga, bibafasha kubona imirimo bigatanga akazi kabashoboza kwitunga ubwabo no kunganira imiryango yabo, bigatuma batiyandarika bityo bikabafasha gutegura ejo hazaza heza kuri bo n’abana babo.”
Mu Murenge wa Ntarama habarurwa abagera kuri 245 bamaze guhugurwa mu bijyanye n’umwuga w’ubudozi, ahanini bikorwa ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’Akarere Fondasiyo Gasore Serge ugira uruhare mu guteza imbere uburezi, kwigisha imyuga abaturange mu rwego rwo kubafasha kwigira.