BUTERA Pascal Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera yanyomoje amakuru avuga ko mu Murenge ayobora hari umusaza uba mu mugozi ndetse avuga ko yitabye Imana umwaka ushize yarahawe akagare ko kugenderaho.
Uyu musaza yari atuye mu burasirazuba bw’u Rwanda mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera amazina ye akaba ari Mihigo Ezekiel.
Bivugwa ko uyu musaza yitabye Imana tariki 23/10/2021 azize uburwayi ariko ubuyobozi bukemeza ko na mbere yo kwitaba Imana yari abayeho mu buzima butari bwiza ahanini ngo bitewe n’amakimbirane yagiranye n’umuryango we.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge BUTERA Pascal yatangarije Ibendera.com ko amakuru avugwa yo kuba mu kiziriko nk’ihene ari ibinyoma ko ndetse yitabye Imana.
Agira ati:” MIHIGO Ezechiel ndamuzi yitabye Imana umwaka ushize tariki 23/10/2021 ndetse akaba yarazize uburwayi kuko yararwaye ajyanwa kwa muganga hanyuma aza gushiramo umwuka aho yararwajwe n’umuhungu we”.
Gitifu BUTERA asoza agira ati:”Mu by’ukuri yari asanzwe abayeho mu buzima butari bwiza cyane bitewe no kuba yaragiye agirana amakimbirane n’umuryango we, umugore we aza kwigendera ndetse n’abana be barigendera bajya kuba ahandi asigara wenyine ariko Akarere kaje kumuha akagare ko kugenderaho kuko yarafite ubumuga, ntabwo ibyo kuba mu mugozi ari ukuri”.
Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje kunyura amakuru avuga ko uyu musaza Muzehe Ezekiel amaze imyaka irenga 27 aziritse mu mugozi ndetse akururwa n’ihene ijyanwa kurisha cyangwa kuragirwa.