Saturday, April 1, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Bwa mbere, Min Gatabazi asabye imbabazi mu ruhame kubera serivisi mbi zitangwa n’abayobozi

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/11/09
in HOME, AMAKURU
0
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Minisitiri gatabazi yasabye imbabazi abaturage aho avuga ko hari abaterezwa cyamunara kubera ko batahawe serivisi nziza niba bari gusaba inguzanyo muri banki ugasanga bidakunze kubera ko batahawe ibyangombwa by’ubutaka.

 

IZINDI NKURU WASOMA

Ibikubiye mu gitabo Le Chagrin De Ma Mere cya Antoine Hagenimana byanyuze abasomyi

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

Kur’uyu wa gatatu tariki 9 ugushyingo 2022 mu masaha ya saa kumi Minisitiri Gatabazi yasuye i Gikondo ahari gutangirwa serivisi z’ubutaka muri gahunda yiswe land week kuva kuya 07-11/11/2022 avuga ko abatanga serivisi z’ubutaka bakwiye guhindura imyumvire mu gihe umuturage atasinziriye nabo ntibasinzire.

Agira ati:” Hari abantu barengana biturutse kuri twebwe, abandi bakaba abakene kandi bashoboraga kwiteza imbere niyo mpamvu aho tutitwaye neza mu gutanga serivisi z’ubutaka tubisabiye imbabazi”.

Akomeza agira ati:” Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo abayobozi dukemure ibibazo biri mu byangombwa by’ubutaka ibyangombwa byo kubaka, ibyangobwa abaturage bakenera kugira ngo bagere kuri serivisi bifuza, ubu hari ibyangombwa bisaga 574 000 bitakemutse, niyo mpamvu umujyi wa Kigali wafashe iya mbere kugira ngo bikemuke”.

Ushobora gukurikira video hano Gatabazi ari gusaba imbabazi:

Agira ati:”Hari abakeneye ibintu binyuranye kandi uko tukwima ibyangombwa ni nako ubuzima bwawe tubushyira mu kaga kuko hari ukeneye icyangombwa ngo yubake, hari ukeneye icyangombwa ngo ajye gushaka inguzanyo muri banki, turagira ngo rero tubasabe imbabazi ku bitaragiye bigenda neza ariko tubemerere ko tugomba gukora ibishoboka byose abantu bakabona serivisi nziza “.

Akomeza agira ati:”Abayobozi bari hano bahari kugira ngo babashe gusubiza ibibazo bivuka, hari abantu baguze ubutaka ariko ibyangombwa bikaba bicyanditse ku muntu wa 5 wabuguze, uwabuguze wenda yarapfuye ibi biterwa no gutinda gutanga serivisi mbi kandi ntituzicara bidakemutse, abaturage iyo mudasinzira natwe ntitwakagombye gusinzira, abayobozi, niba hari ikibazo nimuherekeze umuntu mumugeze kuri serivisi nziza”.

Minisitiri GATABAZI mu baturage

Aha Minisitiri Gatabazi atanga Urugero agira ati:” Hari umuturage umbwiye ati ugera hano mu gitondo ugafata numero bakugeraho ugasanga haraburamo ibi n’ibi kandi ntibagusobanuriye mbere ukajya kubishaka wagaruka ugasanga bukwiriyeho ugataha utabonye serivisi, ibyo bigomba guhinduka, hakwiriye kubaho abantu basobanurira abaturage ibyo basabwa aho kugira ngo abaturage babure serivisi”.

Asoza agira ati:” Ntabwo byarangira gutya, nimutange amakuru abantu bere kujya birirwa mu nzira, Umuyobozi ushinzwe imiyoorere myiza ajye akurikirana ibibazo aherekeze umuturage kugeza ahawe serivisi nziza kandi tubijeje ubufatanye ariko tunabasaba imbabazi ku bitaragenze neza. Ibyo tutakoze neza tubisabiye imbabazi ikindi gahunda yagombaga kurangira kuwa 5  ariko ibibazo ni byinshi dukwiye kwicara nk’abayobozi tukareba uko aba bantu bazava aha ibibazo byabo byose bikemutse”.

Bimwe mu bibazo biri kugaruka cyane ni nk’iby’abatunze batunze ubutaka bahabwa n’ababyeyi babo hakazamo ibintu byo kuzungura, iby’ababugura, abakenera kubugabanyamo ibice bitandukanye n’abakenera guhindura amazina.

Icyumweru cy’ubutaka cyiswe land week kiri kubera i Gikondo kuva kuwa mbere tariki 7 kuzageza kuwa 5 tariki 11/11/2022 kikaba gihuje uturere 3 aritwo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

Minisitiri GATABAZI

Abaturage bari gusaba serivisi zitandukanye zirebana n’ubutaka

  

 

 

 

 

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ibikubiye mu gitabo Le Chagrin De Ma Mere cya Antoine Hagenimana byanyuze abasomyi

March 31, 2023
1.4k
HOME

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

March 31, 2023
1.4k
AMAKURU

GASHORA: ABANA 942 BATEGANYIJWE GUKINGIRWA COVID 19

March 31, 2023
1.4k
HOME

Kigali: ku nshuro ya gatatu AIMS yahembye abarimu babaye indashyikirwa muri siyanse

March 28, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ibikubiye mu gitabo Le Chagrin De Ma Mere cya Antoine Hagenimana byanyuze abasomyi

March 31, 2023

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

March 31, 2023

GASHORA: ABANA 942 BATEGANYIJWE GUKINGIRWA COVID 19

March 31, 2023

Kigali: ku nshuro ya gatatu AIMS yahembye abarimu babaye indashyikirwa muri siyanse

March 28, 2023

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In