Miss Nshuti Muheto Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yavuze ko nta rukundo rudasanzwe afitanye n’umuraperi Fuego umuhungu wagaragaje ko yihebeye uyu mukobwa.
Uyu musore aherutse gufata amafoto bifotoje bari kumwe ayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ayaherekeresha amagambo agaragaza ko yamubengutse miss Muheto agira ati:“My cruch”.
Ni amagambo yakiranywe yombi na nyina ubyara uyu muhungu ariwe Jeannine Noach na babyara be barimo Miss Naomie Nishimwe n’abandi,….
Bakimara kubona aya mafoto bamwe mu bakurikira uyu musore ku rubuga rwa Instagram bahise batangira kubifuriza ishya n’ihirwe mu rukundo rwabo.
Gusa Miss Muheto yabwiye Igihe ko nta rukundo rudasanzwe afitanye n’uyu musore ndetse ahamya ko ibyo yakoze byari ugutebya cyane ko bamaze igihe ari inshuti.
Agira ati“Uriya se si mubyara wa Miss Naomie? Ni inshuti yanjye isanzwe, ntekereza ko yabikoze yikinira ariko nta rukundo ruhari, nta bidasanzwe biri hagati yanjye nawe.”


