Umuhanzi akaba n’Umunyamakuru waherukaga gutangaza ko afashe ikiruhuko mu Itangazamakuru yisubiyeho ku cyemezo maze asubira inyuma yerekeza kuri Radio ya Kiss Fm yaherukaga gusezeraho.
Uyu uzwi nka Austin Tosh Luwano (Uncle Austin) nyuma y’igihe atangaje ko afashe akaruhuko mu itangazamakuru yongeye kugaruka kuri Kiss FM, radiyo aheruka gusezera mu mezi umunani yari ashize.
Si kenshi uyu mugabo yagiye agaragara yisubiraho ku cyemezo yabaga yafashe, ibi bije nyuma y’uko yari amaze amezi umunani akorera Radiyo nshya ya Power FM yari anafitemo n’imigabane gusa bikaba bitaramuhiriye ko akomeza kuhakorera.
Mu butumwa yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze Uncle Austin yanditse agira ati:“Nkunda gufasha impano nshya mu bikorwa bitandukanye mbamo, njye n’abo twari dufatanyije kuri Power FM twarabikoze, kandi abo twafashije nakunze icyo baje kubacyo mu gihe gito cyane, mu ishoramari rimwe uhitamo gukomeza kujya mbere mu bushabitsi bushobora kuramba, cyangwa ukareka abandi bagakomeza urugendo”.
Yasoje ashimira abo bakoranye kur’iyi radio abizeza kuzakomeza kubabera inshuti maze ahita atangaza ko azongera kumvikana ku ndangururamajwi za kiss Fm kuwa 7 Ugushyingo 2022 .
Ibi bije nyuma y’amezi umunani Uncle Austin afashe icyemezo cyo gutandukana na Power FM ndetse ahitamo kugurisha imigabane ye yari afite muri iyi Radiyo.
Bivugwa ko kudahuza ku ngingo z’imikoranire biri mu bikomeye byatumye Uncle Austin ahagarika kumvikana kuri Power FM, agafata ikiruhuko mu gihe yari ategereje ko ikibazo gikemuka cyangwa agasubizwa imigabane ye akavanamo ake karenge.

Uyu mugabo yatangiye itangazamakuru mu 2005 akora kuri radio zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM yavuyeho yerekeza kuri Kiss FM mu 2014.